Print

Perezida Kagame yahaye umukoro Polisi y’u Rwanda

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 December 2017 Yasuwe: 477

Perezida Paul Kagame yahaye Abapolisi n’Abapolisikazi b’u Rwanda umukoro wo kurushaho kunoza ibyo bakora bashingiye ku byo uru rwego rw’umutekano rumaze kugeraho byerekeye kubungabunga no gusigasira amahoro, ituze n’umutekano by’Igihugu n’abagituye.

Umukuru w’Igihugu yasabye abagize uru rwego rw’umutekano kugira intego yo ku rwego rwo hejuru hagamijwe ubunyamwuga, gutanga serivisi nziza , no gusigasira icyizere rufitiwe n’Abaturarwanda.

Izi mpanuro zikubiye mu Ijambo yagejeje kuri Polisi y’u Rwanda rikubiyemo ubutumwa bwo kwifuriza abagize uru rwego Umwaka mushya muhire wa 2018.

Muri iryo Jambo, Perezida Kagame yagize ati," Mu gihe dusoza umwaka wa 2017, dufite umwanya ukwiye wo kwisuzuma no gukomeza gutekereza birushijeho ku mpamvu nyamukuru, imiterere n’ibisobanuro by’umurimo dukorera Igihugu cyacu."

Yakomeje agira ati,"Muri uyu mwaka urangiye, haba mu Gihugu imbere ndetse no mu mahanga, mwakomeje gukorana umurava n’ubwitange ku rwego rwo hejuru byatumye Abaturarwanda bagira ituze, amahoro n’umutekano."

Umukuru w’Igihugu yagize na none ati,"Mu gihugu imbere, Abanyarwanda n’Abaturarwanda bose bagize umutekano n’ituze byatumye Igihugu cyacu gikomeza gutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage mu bihe bikomeye cyanyuzemo; haba mu Karere duherereyemo, ndetse no ku rwego mpuzamahanga."

Yongeyeho ko bagaruye amahoro aho bagiye mu butumwa hanze y’Igihugu, kandi ko bakoranye ubwitange , umurava n’ubunararibonye barengera ubuzima bw’abababaye , banagarura umutekano n’ituze aho bikenewe.

Perezida Kagame yashimiye kandi Abapolisi n’Abapolisikazi ba Polisi y’u Rwanda kuba bahagararira neza Igihugu basohoza neza inshingazo zabo, bakanubahiriza amahame ngengamikorere n’indangagaciro nyarwanda; kandi bagasangiza iyo mikorere nyarwanda abo bakorana mu mahanga.

Yabibukije ko Abanyarwanda babizera; kandi ko kubera icyo cyizere bahora babitezeho ibyiza byerekeranye n’imirimo bakorera Igihugu; aha Umukuru w’Igihugu akaba yaravuze ko ukwitanga kwabo mu nyungu z’Igihugu n’abagituye bihabwa agaciro gakomeye; kandi ko ibyagezwego byose ari umusaruro wo gufatanya, gukorera hamwe n’ubwitange bwa buri wese ugize uru rwego rwa Polisi.

Yagize kandi ati,"Buri wese yahuye n’imbogamizi z’uburyo butandukanye mu kazi mu mwaka turi hafi gusoza. Ariko mu mwaka wa 2018 dukwiriye kuzirinda. Mu bihe bitandukanye twahanganye n’ibibazo by’umutekano birimo ibyo ku rwego mpuzamahanga ndetse no ku rwego rw’akarere; bimwe muri byo bikaba byaragombaga gukemurwa mu gihe gito; kandi hafashwe ibyemezo bikomeye. Ibi byongera kubaha umukoro wo guhora muri maso."

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abaturarwanda bazakomeza gutera imbere no gutekana hashingiwe ku gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda, ubunararibonye gifite , ubumenyi no gukemura imbogamizi duhura na zo mu rugendo rw’iterambere.

Yasoje Ijambo rye yizeza Abaturarwanda umutekano agira ati, "Tuzakumira tunarwanye icyo ari cyo cyose cyabangamira ituze n’amahoro by’Abaturarwanda."