Print

Nta bubasha umukuru w’umudugudu afite bwo gutanga icyangombwa-MINALOC

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 27 December 2017 Yasuwe: 860

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yatangaje ko nta mpamvu n’imwe umuturage akwiye gutumwa icyangombwa kivuye ku rwego rw’umudugudu kuko ngo nta bubasha urwo rwego rufite mu gutanga ibyangombwa by’ubuyobozi.

MINALOC ivuze ibi mu gihe hari bamwe mu baturage bakomeje kuzamura ijwi bavuga ko iyo bagiye ku biro by’Akagari bashaka ibyangombwa kenshi basabwa gusubira inyuma kwa Mudugudu kugirango agire ibyo yemeza.Aha akaba ari naho benshi bahera bavuga ko ari inkomoko ikomeye ya ruswa.

Bamwe mu baturage bagiye bumvikana mu bitangazamukuru bitandukanye cyangwa se mu ruhame berura ko abakuru b’imidudugu bagiye babasaba ruswa kugirango babasinyire ibyangombwa babaga bashaka.

Iby’iyi ruswa ivugwa mu bakuru b’imidugudu binashimangirwa n’icyegeranyo ngarukamwaka cya 2017 giherutse gusohorwa n’umuryango Transparency International Rwanda, aho uyu muryango wagaragaje ko mu nzego z’ibanze za leta ariho havugwa ruswa yo ku rwego rwo hejuru ku kigero cya 30%, aho ngo abaturage bajya kwaka Service zitangirwa ubuntu bakabanza kwakwa amafaranga.

Iyi ruswa yumvikana nk’ibangamiye imiyoborere myiza, Sosiyete civile nyarwanda yo ivuga ko imwe mu nzira zafasha mu kuyirwanya, ari uko serivisi zitangwa n’umudugudu zajya zitangirwa ku rwego rw’akagali nkuko Sekanyange Jean Leonard umuvugizi w’imiryango itari iya leta yabitangarije TV/Radio one ducyesha iyi nkuru.

Sekanyange ati “Ntahembwa, nta biro(aho akorera) umushaka amusanga he?Rimwe na rimwe usanga umusanga iwe mu rugo.Hari igihe unamuhamagara wenda yibereye ahantu kure cyane kuko ucyeneye serivisi yihuta uka wamubwira uti ‘fata akamoto unsange’ cyangwa uti ‘fata akamoto uze’ .Nibyo rero inzego zikwiye kwigana ubushishozi bakareba uburyo serivisi umuyobozi w’umudugudu atanga zakwiye kuba zitangirwa yenda ku Kagari.”

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera MUKABARAMBA yemeranya ijana ku ijana n’ibivugwa na sosiyete civile.

Dr Alivera ati “Njyewe kuri ibyo byemezo ndemeranya na sosiyete civile .Buriya atanagifashe(icyangombwa) kwa Mudugudu agahita ajya ku Kagari biremewe.Nta nubwo icyo cyemezo Mudugudu yandika gishobora no kurenga ngo gikomeze kirenge uwa Kagari atabyemeje.Ntaho byanditse ko uwo muturage agomba kubanza kunyura mu Mudugudu."

Uyu muyobozi kandi avuga ko atazi neza impamvu ituma abaturage bakijya kwaka ibyagombwa na serivisi zimwe na zimwe ku rwego rw’umudugudu ndetse ko atumva impamvu hari abayobozi bagituma abaturage ibyemezo bivuye mu midugudu.

Ati “ Ni imikorere mibi nta hantu byanditse ko umuturage agomba guhera ku muduguduwe.Biriya tubona ntacyo kiba cyinshe nta nicyo kiba gikijije cyane.Sinzi impamvu ibyo bintu bigikorwa, ni ibintu abantu baba baramenyereye gutyo.”

Yavuze ko biri mu itegeko ko nta muyobozi w’umudugudu ukwiye gutanga icyangombwa ngo hagiye kurebwa impamvu ibi bintu bidacika ngo abantu bajye bakaba ibyemezo ku Kagari.

Niba umukuru w’umudugudu yambuwe izi nshingano, birasanganirwa n’ijwi rya benshi rikunze kuvuga ko abakozi b’utugari bakwiye kongerwa kuko ubusanzwe uru rwego rukoresha abakozi babiri gusa.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe imibereho y’abaturage muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera MUKABARAMBA


Comments

Nzirabatinya J.d’amour 28 December 2017

ibi ni ukuri reba abantu bongerwa ku mugereka ujya kwa mudugudu nfi mpa 2000f wazana iminkanyari ngo mbasi mpa 1000frw
ariko baramutse bambuwe ubwo bubasha byabafasha abaturange guhabwa service zinoze