Print

Mulisa yarahiriye gutsinda Musanze akigarurira imitima y’abafana ba APR FC

Yanditwe na: 27 December 2017 Yasuwe: 290

Umutoza w’ikipe ya APR FC Mulisa Jimmy aratangaza ko yiteguye kongera gushimisha abafana b’iyi kipe kuri uyu Gatatu mu mukino araza guhuramo na Musanze nyuma yo gutakaza amanota ku mukino w’Amagaju.

Mu kiganiro Mulisa yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo,yatangaje ko yiteguye kugarura imitima y’abafana ba APR FC batishimiye uko ikipe isigaye itakaza amanota ndetse yiteguye gutsinda uyu munsi.

Yagize ati “Turajya muri uyu mukino nta kindi dushaka uretse gutsinda kandi nizeye neza ko turi bugere ku ntego yacu.Tugomba gukosora amakosa twakoze ku mukino uheruka tukigirira icyizere cyo gutsinda.”

Jimmy Mulisa wababajwe no kunanirwa gutsinda Amagaju yahawe amakarita 2 y’umutuku,yavuze ko iki aricyo gihe cyo kwereka abafana ba APR FC ko ikipe yabo ishoboye kandi yiteguye gutwara igikombe cya shampiyona.

Undi mukino uraba uyu munsi urahuza ikipe ya Gicumbi FC n’Amagaju FC I Gicumbi.Iyi mikino yombi iratangira saa 15h30.

APR FC nitsinda uyu munsi irahita ifata umwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo aho irarushwa inota rimwe na Kiyovu Sports yo ifite amanota 20.

Nyumay’imikino y’uyu munsi Amavubi arahita atangira umwiherero wo kwitegura imikino ya CHAN izatangira taliki ya 12 Mutarama 2018 aho amakipe afite abakinnyi barenze 3 mu ikipe y’igihugu azakina nyuma y’iyi mikino.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga ubwo bakinaga na AS Kigali

Dusingizimana Remy