Print

Impinduka mu ikipe y’igihugu Amavubi azerekeza muri CHAN 2018

Yanditwe na: 27 December 2017 Yasuwe: 3148

Kuri uyu wa Gatanu nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi azasohora urutonde rw’abakinnyi 23 azakoresha mu mikino ya CHAN 2018 izabera muri Maroc kuva taliki ya 12 Mutarama kugeza taliki ya 04 Gashyantare 2018.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko hari abakinnyi batashinishije umutoza Antoine Hey mu mikino ya CECAFA bitabiriye nk’imyitozo bityo ashobora kubasiga akajyaana abandi muri iyi mikino yitabirwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo.

Benshi mu bakinnyi bafite ubwoba bwo gusigara cyane ko buri wese yifuza kwerekeza muri iyi mikino ikurikirwa na benshi hirya no hino,aho bivugwa ko hari bamwe mu bakinnyi bashobora gusigara kand barakoze iyo bwabaga kugira ngo bafashe ikipe y’igihugu kwerekeza muri iyi mikino.

Amavubi ubwo yakinaga na Tanzania

Amavubi ari mu itsinda rya C hamwe na Libya,Guinea Equatoriale na Nigeria ndetse umukino wa mbere azahura na Nigeria taliki 15 Mutarama saa tatu n’igice z’ijoro.

Guhera taliki ya 01 Mutarama 2018, Amavubi azaba ari mu mwiherero w’iminsi 10 mu gihugu cya Tunisia aho azakina imikino 2 ya gicuti uwa Algeria n’uwa Sudan mbere yo kwerekeza muri Maroc.

Biravugwa ko aba kinnyi barimo na Mugiraneza Jean Baptiste bashobora kwiyongera muri iyi kipe izahagararira u Rwanda.

Dusingizimana Remy


Comments

nkusi 27 December 2017

Muge muvana ubugoryi aho umuntu asoma umutwe winkuru ukagirango ni nzima yafungura agasanga ntakirimo ubu se uvuze iki? Narinziko harimo urutonde rwabakinnyi bahamagaye ubwo izo mpinduka uvuga uzikuyehe?