Print

Mugiraneza agiye kugaruka mu ikipe ya APR FC

Yanditwe na: 27 December 2017 Yasuwe: 364

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste uzwi ku izina rya Migi ashobora kugaruka mu ikipe ya APR FC nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

Uyu mugabo wari umaze umwaka mu ikipe ya Gor Mahia,ntiyayigiriyemo ibihe byiza kuko yananiwe kumvikana n’umutoza w’iyi kipe washatse kumuhindurira umwanya akamukinisha ku ruhande kandi we amenyereye gukina hagati.

Migi ntiyabashije kubona umwanya uhoraho wo gukina,byatumye afata umwanya wo gusesa amasezerano n’iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka akiyizira muri APR FC yamugize igihangange akabona amahirwe yo kwerekeza muri AZAM FC.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke abitangaza,uyu musore agiye gusinya amasezerano y’amezi 18 aho agiye kujya ahembwa akayabo k’amadolari y’Amerika asaga 1400$ bizamugira umukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi muri shampiyona y’u Rwanda.

Nubwo umutoza Antoine Hey azahamagara abakinnyi 23 azajyana mu mikino ya CHAN ku wa Gatanu,biravugwa ko uyu mugabo ashobora gushyirwa muri iyi kipe.