Print

Esperance FC bashyamiranye bapfa uzabahagararira mu matora ya FERWAFA

Yanditwe na: 27 December 2017 Yasuwe: 664

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Esperance FC ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiriaho abayobozi bayo bashwanye bari gupfa uzabahagararira mu matora ya perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ateganyijwe taliki 30 Ukuboza uyu mwaka.

Nkuko byagaragaye mu ibaruwa bandikiye FERWAFA,aba bayobozi babwiye FERWAFA ko uwitwa Nsengimana Donatien uri guteza akavuyo ko gushaka kuzahagararira iyi kipe muri aya matora ah obo bifuza uwitwa Sewabana Victor Emmanuel.

Benshi mu bakurikiranira hafi ibya ruhago bakomeje kwibaza impamvu aba bayobozi batumvikana ku bijyanye n’uzabahagararira muri aya matora aho benshi bakomoje ku bivugwa kuri ruswa itangwa mbere y’amatora.