Print

Bamporiki yavuze uko yakiriye ubuhanuzi Imana yamuhereye mu gihuru

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 December 2017 Yasuwe: 2080

Umunyapolitiki akaba n’ umuyobozi mukuru w’ itorero ry’ igihugu Edouard Bamporiki yavuze ukuntu yigeze kujya gusengera mu gihuru Imana ikamutumaho umuhanuzi akamubwira ibintu bikomeye agereranyije n’ ubuzima yari abayemo anavuga uko yabyitwayemo nyuma yo kumva ubwo buhanuzi.

Bamporiki nk’ uko akunda kubyivugira ni umukiristu wo mu itorero ADEPR, abenshi bakunda ikiganiro bye bitewe n’ uko akunda gutanga ubuhamya bugaragaza aho Imana yamukuye bugakora ku mitima ya benshi.

Tariki 26 Ukuboza, Bamporiki yaganirije abasore n’ inkumi bafashwa n’ Umuryango Mizero Care foundation, ufasha abasore n’ inkumi babayeho mu bwigunge. Yababwiye ko ubuhamya bw’ umuyobozi mukuru wavukiye mu muryango ukize akiga muri kaminuza nziza akaba afite akazi ka Leta kamuhemba neza ntacyo bwabamarira kuko butuma bumva ko bazabaho neza ariko babonye akazi keza.


Bamporiki yabwiye aba basore n’ inkumi yigeze kujya gusengera mu gihuru aba mu kazu yakodesha 3000 bakajya bamusohoramo yabuze ubukode, Imana imusezeranya inzu nziza bigatuma ahiga umuhigo udasanzwe.

Yagize ati “Nigeze njya gusengera ahantu mu gihuru, noneho Imana itumaho umuhanuzi arahanura arambwira ngo nyamara ibyangombwa by’ inzu washakaga ushatse wabihindura ndabona Imana ishaka kuguha inzu nziza. Njyewe ndi umupantekote, abapantekote burya hari ukuntu baba bameze nk’ abantu bacanganyukiwe, kubera kuba mu Isi y’ibintu bimeze nk’ iby’ umwuka hari igihe bicanganyukisha ubwenge busanzwe”

Yongeyeho ati “Mbwira Imana nti Mana ku irembo iwanjye nzahubaka akazu bahoraga banyirukanamo nabuze 3000, uwo muhigo se wari umariye Imana iki? Imana iravuze ngo nguhaye inzu ariko nti nanjye nzakwitura ka kazu bahoraga banyirukanamo nabuze 3000.”

Bamporiki yakomeje avuga ko aka kazu yajyaga kukubaka akabona gasa nabi cyane agereranyije n’ inzu agiye kukegereza, gusa ngo umutima we wakomeje kumuhata ngo yemere abikore kuko ariwo muhigo yahigiye Imana.

Ngo aka kazu gaherutse kumufasha gutanga ubuhamya. Yagize ati “Mu minsi ishize hari umuntu waje iwanjye ati Imana ishimwe disi yaguhaye aho gutura, ati kera uribuka ahantu najyaga ngusanga wabuze 3000 byo kwishyura nti iiii, ngwino mpakwereke, nti si aha se? mesure, uko kanganaga, uwazaga ari muremure yagombaga kukazamo yunamye, wahuraga n’ isafuriya ugahura n’ igikombe, ugahura n’ igitanda, ugahura n’ …ibi byose byabaga biri muri ako kazu, nti si aka?, ati ‘nonese waragateruye ukazana hano’?”

Uyu muyobozi wahoze ari umudepite avuga ko aka kazu byoroshye kukifashisha atanga ubuhamya, avuga ko hari nk’ igihe hazaza umuntu uba mu kazu nk’ ako yabuze iby’ iringiro akakamwereka akanamwereka inzu abamo ibyiringiro bikagaruka byoroshye.

Bamporiki yabwiye uru rubyiruko ko kuba mu buzima bubi atari ikibazo ko ahubwo ikibazo ari ukwitwara nabi mu buzima bubi urimo. Yababwiye ko ubuzima bubi n’ ubwiza bwombi yabunyuzemo ari muri Kigali ati “umunsi banyamamaje ngo mbe umudepite iyo nza kuba hari uwo nibye, uwo natoboreye inzu bose bari kuza bakavuga ngo ariko uyu muhungu ntakwiye kuba intumwa y’ abantu”

Inshuro nyinshi iyo Bamporiki aganirije abantu bakiri bato abasaba kwirinda ibiyobyabwenge no gukunda gusenga. Yigeze kubwira abasore n’ inkumi ko ijambo rya Perezida Kagame kuryumva byafasha umusore n’ inkumi bakabasha kwiteza imbere.


Comments

Karekezi 29 December 2017

Honorable Bamporiki yabaye nka MUSA (Moses) imana yabonekeye imbere y’igihuru,(burning bush)!! Abantu benshi bakunda kuvuga ko imana yababonekeye.Ariko iyo ugenzuye,usanga akenshi biba ari ugushaka kwiyerekana gusa.Ngirango muribuka umuntu his excellency yigeze kutubwira mu myaka yashize.Ngo yajyaga aza kumubwira ko imana yamumutumyeho.Bigeze aho,aramwiyama,aramubaza ati:Iyo mana yawe ikuntumaho,kuki atari jyewe ibwira?
Nagirango nibutse honorable Bamporiki yuko imana ibuza abakristu nyakuri kwivanga mu byisi (Yohana 15:18,19).Ntabwo ikorana na politicians.Ahubwo isaba abakristu nyakuri kwigana Yesu n’abigishwa be,bakajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana dutegereje (Matayo 6:33).Iyo ugiye mu byisi,nta mwanya wabona wo kubwiriza ubwami bw’imana.Ahubwo ujya mu byisi nyine.


29 December 2017

Nyiranshuti.Bavandimwe tujye tuzirikana ko uwo dukesha gucungura ubuzima bwe bwari agahinda gasa ark yabyitwayemo gitwari kd aratsinda ubu ni umwami w’abami


29 December 2017

Nyiranshuti.Bavandimwe tujye tuzirikana ko uwo dukesha gucungura ubuzima bwe bwari agahinda gasa ark yabyitwayemo gitwari kd aratsinda ubu ni umwami w’abami


Mugabe 29 December 2017

Nkurunziza yageze mu Rwanda bacunge neza!