Print

Uwahoze ari Perezida yumvise ubuzima bwe bugeze mu marembera asaba imbabazi abaturage

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 December 2017 Yasuwe: 1807

Uwahoze ari Perezida wa Perou Alberto Fujimori kuri ubu urembeye mu bitaro yasabye imbabazi abaturage b’ iki gihugu kubera ibyaha guverinoma ye yakoze kuva mu 1990 kugera mu mwaka 2000.

Izi mbabazi Alberto Fujimori yazisabye nyuma y’ iminsi ibiri gusa Perezida wa Perou uri ku butegetsi Pedro Pablo Kuczynski asezeranyije Fujimori imbabazi bigatuma abaturage bajya mu muhanda mu myigaragambyo.

Yagize ati “Ndabizi ko ibyo guverinoma yanjye yakoze ku ruhande rumwe byakiriwe neza, ariko ndabyemera ko hari aho natengushye abarwanashyaka banjye, mbasabye imbabazi mbikuye ku mutima”

Fujimori w’ imyaka 79 y’ amavuko yakatiwe imyaka 25 y’ igifungo kubera ibyaha bya ruswa n’ ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize nibwo yavanywe muri gereza yerekezwa mu bitaro kubera ikibazo cy’ umuvuduko muke y’ amaraso no kuba umutima we udatera neza.

Ku Cyumweru Perezida wa Perou, Pedro Pablo Kuczynski yavuze ko agiye guha imbabazi Fujimori. Ibi byatumye abantu bagera ku bihumbi 5 bigabiza imihanda mu murwa mukuru Lima bamagana icyemezo cya Perezida wabo dore ko ngo muri 2016 ubwo yiyamamazaga yari yavuze ko atazarekura Fujimori.

Ku wa Mbere w’ iki cyumweru Perezida wa Perou yisobanuye avuga ko impamvu ashaka kurekura Fujimori ari ukugira ngo amwunge n’ abaturage. Icyemezo uyu muperezida yafashe cyo kurekura Fujimori cyatumye abaturage bamusaba kwegura.