Print

Umubare w’abana TMC yifuza kubyara n’uko yakwitwara abaye umukobwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 December 2017 Yasuwe: 847

Umuririmbyi Mujyanama Claude uzwi nka TMC ubarizwa mu itsinda rya Dream Boys avuga ko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ari ikintu atekereza cyane kuburyo umunsi azaba yarushinze atifuza kurenza abana bane azabyara.

TMC ntakunze kuvugwa cyane mu rukundo nka mugenzi we Platini basangiye itsinda.Uyu musore avuga ko bitewe n’ubushobozi atifuza kubyarana ngo arenze abana bane ariko ngo nanone byaba byiza yibyariye abana batatu gusa.

Mu kiganiro yahaye TV1O aho yasubije ku bibazo bijyanye n’ubuzima bwe, ibyo yanga ku muntu; icyamubaho ntabashe ku byihanganira n’icyo yajya azirikana agashyira mu isakoshi aramutse abaye umukobwa n’ibindi…

Yatangiye asubiza umubane w’abana yifuza kubyara ubwo azaba yarushinze n’umukunzi we yakomeje kugira ibanga kugeza ubu.Yagize ati “ Bakabije bakaba bane bitewe n’uko ubushobozi nzaba mfite n’uko ubuzima buza bumeze icyo gihe, ariko batatu batagiye munsi nabyo byaba ari byiza kurushaho.”

Yavuze ko kuba yahitamo ko umwana wa mbere aba umuhungu nta hame runaka ashingiraho yifuza gutyo ariko ko umugani w’ikinyarwanda uvuga ko imfura igenda nka Se awubaha cyane.Ati “Mu byukuri ntahame rihari navuga rituma mvuga ko yazaba umuhungu(umwana w’imfura) gusa nuko nziko muri rusange n’abanyarwanda baravuga ngo imfura igenda nka se."Avuga ko nubwo umwana wa mbere yaza ari umukobwa yabyakira ntacyo byamutwara ariko ko bibaye byiza cyane yaba ari umuhungu.

TMC avuga ko ashaka kubyara abana bane

Uyu muhanzi avuga ko nta kintu gishobora kumubaho ari kumwe n’abandi ntacyakire ahubwo ko bishobora guterwa n’ingaruka byamugiraho.Yagize ati “Njyewe rero ibintu byose byambaho ntabyakira uretse ko byagira ingaruka zitandukanye mu kubyihanganira.Icyo nekereza cyane ni uguta umurongo niyemeje ni ukuvuga kuba natandukira nkata umurongo nihaye.”Ngo aramutse atandukiriye akajya mu byo atateguye byazahora bimubabaza ubuzima bwe kandi ngo yajya ababara bikomeye.

Ku bijyanye n’umuco nyarwanda n’ibyo abona byabaga cyera bishobora kugarurwa ubu, avuga ko umuco wo guhana abana bikozwe na buri mubyeyi nk’uko cyera byabaga abona ari ikintu kiza cyagakwiye kugaruka mu bantu.Yagize ati “Buri wese akumva ko umwana ari nk’umwana wawe, umubyeyi nawe akumva ko ari umubyeyi wa buri wese numva ari ikintu kiza cyagakwiye kugaruka.”

Abaye ari umukobwa, yabajijwe ikintu yumva atajya yibagirwa gushyira mu isakoshi,aseka cyane ati “Sinajya nibagirwa gutwara telefone.Najya nshyira telefone muri sakame kuko n’ubundi kuyitwara kenshi biramvuna.”

Yabajijwe ikintu yanga ku isi kiza ku mwanya wa mbere,yagize ati “Sinzi niba ari ikintu cyangwa ari ukuntu.Nanga umuntu usuzugura cyangwa se wirata.”Yashimangiye ko umuntu wiyemera cyangwa ugaragaza indi mico itari myiza atari umuntu bakorana cyangwa ngo amwiyumvemo.

Bitewe n’akazi akora avuga ko ashobora kwemera gutura mu kazu gato kari mu mugi kuburyo yajya abona uko akoresha internet.Ngo inzu nini yo mu cyaro yakwemera kuyituramo ari uko ageze muzabukuru.