Print

Guhera tariki 1 Mutarama WhatsApp ntizongera gukora muri Smartphone zimwe na zimwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 28 December 2017 Yasuwe: 2249

Kampani ya ‘WhatsApp’ yatangaje ko guhera tariki 1 Mutarama iyi application hari ubwoko bwa Smartphone itazongera gukoramo.

Nk’ uko Whatsapp yabitangarije kuri blog yayo ngo abantu batunze BlackBerry OS na BlackBerry 10 na telephone zifite Window 8.0 gukoresha application ya WhatsApp bizarangirana na tariki 31 Ukuboza 2017. Ibi kandi ngo bizaba no bantu batunze Nokia 40.

WhatsApp yagize iti “Niba urimo gukoresha ubu bwoko bwa telephone urasabwa guhindura ukajya kuri Android, iPhone na Windows Phone nshya. Kuri twebwe ni umwanzuro utoroshye ariko tugomba guha abakiriya bacu uburyo bwiza bwo guhura n’ inshuti, imiryango ndetse n’ abakunzi bakoresheje murandasi na Whatsapp”

Kampani ya WhatssApp yavuze ko ubwo yatangiraga mu myaka irindwi ishize abakiliya bayo 70% bakoreshaga telephone zikoresha systeme ya Black Berry na Nokia, ngo magingo aya siko bikimeze niyo mpamvu basanze bagomba kongera ingufu mu bwoko bwa telephone bukoreshwa cyane muri iki gihe.

Muri Nzeli uyu mwaka Kampani ya WhatsApp yatangaje ko ku munsi abantu miliyoni 9 bakoresha WhatsApp.