Print

Umutoza wa Argentine yagaragaye ari gutuka Umupolisi

Yanditwe na: 28 December 2017 Yasuwe: 204

Umutoza w’ikipe ya Argentina Jorge Sampaoli yagaragaye atuka abapolisi ubwo bamuhagarikaga avuye mu bukwe bw’umukobwa we kubera ko imodoka yari arimo yari irimo abantu benshi ibintu bitemewe muri Argentine.

Uyu mutoza w’imyaka 57 ntiyishimiye icyemezo cy’uwo mupolisi wategetse ko bamwe mu bagenzi iyi modoka yari itwaye barimo nawe bayivamo bagashaka uburyo bakomeza urugendo,yahise amutuka ibitutsi byinshi agira ibyago umugenzi wari inyuma ye amufata amashusho none yayakwirakwije hirya no hino.

Uyu Sampaoli yabwiye amagambo mabi uyu mupolisi,aho yamucyuriye ko ahembwa umushahari w’urusenda akaba yahangaye umunyamamiliyoni.

Yagize ati “Urashaka ko ngenda n’amaguru gicucu?wowe uhembwa ama peso 100 (amapawundi 4) ku kwezi!”

Uyu mutoza yari mu madoka ya Ford yari irimo abantu benshi,maze uyu mupolisi wari mu kazi ke asaba ko havamo abantu 8 barimo n’uyu mutoza niko kwibasirwa n’uyu mutoza ndetse ashaka kumukubita.

Ikinyamakuru La Capital cyo muri Argentina cyavuze ko uyu mutoza yari yanyoye agasembuye kenshi kamutera kuvuga nabi.

Nyuma yo kubona aya mashusho,uyu mutoza Sampaoli yasabye imbabazi abantu bose avuga ko yicuza ibyo yakoze.

Sampaoli yabaye umutoza w’ikipe ya Argentine mu kwezi kwa 5 uyu mwaka, asimbuye Eduardo Bauza utari mu bihe byiza dore ko ikipe ya Argentina yari imerewe nabi mu gushaka itike y’igikombe cy’isi.

Dusingizimana Remy