Print

Asinah uvugwaho kwiyambika ubusa yavuze inkomoko y’iyo myambarire

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 28 December 2017 Yasuwe: 1775

Umuririmbyi Mukasine Asinah Erra uhatanye mu njyana ya Dancehall yatangaje ko imyambarire ye idakunze kuvugwaho rumwe na benshi ariwe uyihitiramo bitewe naho agiye.

Asinah ni umwe mu bakobwa b’abanyarwandakazi bakunze gushinjwa na benshi kwiyambika ubusa binyuze ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu birori baba bitabiriye.Ntiyakunze kuvuga byinshi no gusobanura icyaba kibumutera ariko akumvikanisha ko ari uburenganzira bwe.

Imyambarire ye ayisobanura nk’ingingo ikomeye yigana ubushishozi kandi ko abikora abizi kuburyo n’ibivugwa ntacyo bimutwara.Avuga ko ahitamo kwambara umwenda akurikije ikirori agiyemo n’imiterere yacyo.

Mu magambo ye ati “ Ahubwo njyewe nambara umwenda nkurikije ikirori ngiyemo uko kimeze.Ni ukuvuga ngo niba icyo kirori cyabereye muri Club(akabari..) nshobora nko kwambara agakunzu kari ruguru y’amavi kabengerana cyangwa se mbona ko ari keza gashobora kuma, …kari flexible, gatuma nisanzura ukuntu ndi kubyina, ndi kumwe n’inshuti zanjye sinkunda ibintu bimbuza amahoro yaaa ubwo njyewe nambara umwenda bitewe naho ngiye.”

Uyu muhanzikazi avuga ko kugeza ubu atamenya neza umwenda uhenze atunze ariko akemeza neza ko muyo atunze harimo iy’igiciro gihanitse.Ati “Eeeh buriya se nawibuka ra?Ntabwo nakwibuka neza, akubita agatwenge cyane ko imyinshi nyine iba ihenze.Iraduhenda cyane.”

Ku bijyanye n’igiciro cy’ikanzu yari yambaye ubwo yari mu gitaramo cya Instagram Party, yatangaje ko itamuhenze ariko ko amafaranga yahaye uwayidoze atayatagaza, hari mu kiganiro yahaye City Radio. Ati “Iriya tisi yayo ndumva naratanze ibihumbi 35 Rwf hanyuma uwayidoze kuriya yayikoze namwishyuye make kuyo nayiguze ariko wenda sibyiza ko nyavuga.”

Uyu mukobwa yahanzwe ijisho n’itangazamakuru mu nkuru z’urukundo yagiranaga na Riderman bakundanye imyaka umunani , yongeye kwisanga mu maso ya rubanda ashinjwa kwiyambika ubusa mu ruhame.

Uyu mukobwa akunze gutungura benshi mu kwifotoza

Asinah afite amateka akubiyemo ibice bibiri; ubuzima bwa mbere yabubayemo ari umukunzi wa Riderman mu myaka irenga umunani bamaranye.Ubuzima bushya yabutangiriye muri muzika yinjiranyemo umujinya no kwihimura maze ashyira hanze indirimbo zumviswe na benshi nka ‘Izubu’, ‘Game Is Over’ afatanyije na Neg G The General, ‘Happy’, ‘Mapenzi’ ‘Gimme Love’ n’izindi.

Amafoto n’amashusho ashyira hanze akunze kugarukwaho cyane umunsi ku wundi ari mu ishusho y’umukobwa washize ubwoba udatinya amaso ya rubanda no kwigaragaza nk’uwamaze kwakira impinduramatwara muri we.

Akunze kwifotoza yambaye imyenda ituma bimwe mu bice bye by’umubiri nk’amabere n’amatako bigaragara buri wese.Yakirizwa ibitekerezo bitandukanye atajya akunda gutinda no guha umwanya ngo abisubize,akunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko ‘ntacyo bimutwaye kandi ko ariyo mwambaro yahisem


Comments

k 28 December 2017

Uri urugero Rubi mu bana bacu ukwiye kujya nagerageje kandi nzahumeka ariko ugezeyo Wa ndsya we Allah akujugunye aho yajugunye shaitwan


28 December 2017

Uri urugero Rubi mu bana bacu ukwiye kujya nagerageje kandi nzahumeka ariko ugezeyo Wa ndsya we Allah akujugunye aho yajugunye shaitwan