Print

Umugore akambitse ku rugo rwa Diamond azahava yemeye ko babyaranye

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 December 2017 Yasuwe: 713

Umugore wo mu gihugu cya Kenya akomeje guteza urujijo n’umwiryane mu rugo rwa Diamond nyuma yo kumara iminsi akambitse imbere y’urugo rw’uyu muhanzi n’umugore we Zari The Lady Boss bafitanye abana babiri.

Nyuma y’uko Diamond yemeye ku mugaragaro ko yabyaranye n’umunyamideli Hamisa Mobetto habonetse n’abandi bakobwa bakomeje guhamya ko babyaranye nawe nubwo uyu muhanzi yakomeje kugenda abyamagana.

Uyu mugore ukambitse ku rugo rwa Diamond yatangaje ko akeneye kubonana na Zari ariko abarinzi bakanga y’uko bahura, yaje gufata umwanzuro wo kuhasiga umwana.

Global Publisher yo muri Kenya iravuga ko uyu mugore witwa Pansheni Salama yageze ku rugo rwa Diamond avuga ko ari we babyaranye umwana we w’umukobwa, maze ahamara amajoro menshi ategereje uwamufasha ariko aramubura. N

Uyu mugore yabonye ashobowe ahasiga umwana maze azakugaruka kuwa 19 Ukuboza 2017 aho yifuzaga kubonana na Zari wari wagiye muri Tanzania mu bukwe bwa mukuru wa Diamond, Romy Jones.

Iki kinyamakuru kivuga ko Diamond yamenye ko uyu mugore amaze iminsi aca ku rugo rwe n’uko amugenera amuha amashilingi 3000 maze amusaba gukoreshamo amashilingi 700 y’urugendo ngo kugirango amusange ku biro by’inzu ye itunganya umuziki ya Wasafi Records.

Diamond yakoze ibi agamije ko uyu mugore amusangayo bagakemura ikibazo bafitanye.