Print

Abarwayi bajya kwivuza bagataha batavuwe kubera EMR

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 29 December 2017 Yasuwe: 378

Mu karere ka Rubavu, Abarwayi bivuriza ku Bitaro bya Gisenyi barinubira gutinda kuvurwa kubera sisiteme nshya ya mudasobwa bashyirwamo yitwa EMR (Electronic Medical Records) mbere yo kuvurwa.

EMR ni sisiteme nshya buri murwayi ashyirwamo, ikabika imyirondoro ye ku buryo n’ubutaha iyo agarutse babanza kumurebamo mbere yo kumuha serivisi y’ubuvuzi akeneye.

Ingaruka zayo, ni uko hari abataha batavuwe kubera ubwinshi bw’abashaka serivisi kandi buri wese agombera gushyirwa muri iyo sisiteme mbere yo kuvurwa.
Uwitwa Mukeshimana Rose yabwiye Izubarirashe dukesha iyi nkuru ati, “uza urwaye ukahasanga umurongo munini ku buryo njye ejo nabonye bwije ntaha ntavuwe.”
Mugenzi we Ngeneye Jonas yagize ati “ Njye naje nzi ko nivuza nk’uko bisanzwe ariko ibi byo kubanza kudushyira muri kompiyuta mbimenyeye aha.”
“Mu mwanya ndataha nzagaruke ejo kuko baduhakaniye ko batatuvura tutari muri systeme, birababaje gutaha ntivuje kandi naragotse nishyura mituweli”
Umuyobozi w’Ibitaro bya Gisenyi Maj Dr Kanyankore William avuga ko iteka intangiriro igorana, ariko bizoroshya akazi mu minsi iri imbere.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru yagize ati “impamvu mubona bikigoranye ni uko tubanza gufata imyirondoro yawe mbere yo kugira ngo systeme ikubone neza.”

“Tukubaza ibintu byinshi birimo amazina yawe, aya papa wawe n’ibindi byinshi”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko n’ubwo iyi system irimo ingorane, ngo iyo wamaze kuyijyamo ubutaha ukagaruka kwivuza birakorohera ndetse bikanafasha ibitaro.

Ati “Aho iyi systeme ibera nziza ni uko iyo umaze kuyijyamo ukaza kwivuza, dukanda ku mashini gusa imyirondoro yawe yose ikaza, tukakubaza icyo ushaka, byaba fagitire, byaba kubonana na muganga, waba ushaka ikizamini runaka, ibyo ushaka byose systeme ihita ibiguha.”

Dr Kanyankore avuga ko impamvu abaturage bagorwa n’iyi systeme ari uko ibigo nderabuzima 13 byo mu Karere ka Rubavu na Rutsiro byohereza abarwayi kuri ibi bitaro kuko EMR itaragera ku bigo nderabuzima bigatuma abantu baba benshi.

Kanyankore avuga ko bareba abarwayi barembye kurusha abandi bakabavura, nyuma bakabona kubashyira muri iyi systeme ya EMR.

Ati “Bigitangira no mu bihugu byatubanjirije hagiye habaho ibibazo by’uko umurwayi urembye ashobora gutegereza akaba yahura n’ikibazo cyo kubura ubuzima, ubu hari ingamba zafashwe, hariya ku murongo baba bari turebamo abatwite, abana bato, abasaza, abakecuru, abarembye tukabaha serivisi nyuma tukaba twabashyira muri system.”

Gusa Misago Bernard, umusaza utuye mu Murenge wa Rubavu, asaba ko abarwayi bajya babanza kuvurwa, ibyo gushyirwa muri sisiteme bikaza nyuma.
Ati “Ntibyumvikana uburyo umuntu aza kwivuza mu gitondo akamara umunsi wose atonze umurongo kandi arwaye, hari n’umuntu uba wifitiye isereri ku buryo ashobora no kugwa.”

“Baraza bakareba umuntu mu kivunge ngo uriya ararembye kurusha abandi, bakajya kumuvura, ariko se wamenya gute urembye kurusha abandi?
Avuga ko kureba urembye ugendeye ku buryo umuntu agaragara mu maso ari ukwibeshya kuko hari umuntu uza asa n’utameze nabi ubona mu kanya akaba arapfuye.

Atanga igitekerezo ko abaturage bajya basangwa mu ngo bagashyirwa muri iyo sisiteme, aho gufatirana umurwayi uje kwivuza utanafite n’ingufu zo gutonda umurongo.

Avuga ko bava mu rugo batazi aya makuru bakayamenyera ku bitaro, ikintu kibagora kuko ngo hari abaza badafite ababaherekeza ngo babakurikiranire ibi byo gushyirwa muri systeme.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi Maj. Dr Kanyankore William avuga ko n’ubwo iyi systeme igoranye mu ntangiriro, ango nyuma izafasha byinshi