Print

Impinduka mu bakinnyi 23 bazahagararira u Rwanda mu mikino ya CHAN 2018

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 29 December 2017 Yasuwe: 484

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Ukuboza 2018 nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 bazitabira imikino ya CHAN iteganyijwe kubera muri Maroc kuva taliki ya 12 Mutarama kugeza taliki ya 04 Gashyantare 2018 aho habaye gutungurana kuri bamwe mu bakinnyi batagaragaye muri CECAFA iheruka kubera muri Kenya.

Abasore nka Nshuti Savio Dominique,Mubumbyi Barnabe ,Ndayishimiye Celestin batunguranye kuko batari mu ikipe yakinnye imikino ya CECAFA aho basimbuye Niyonzima Olivier sefu,Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende na Sekamana Maxime.

Ibhuha byavugaga ko Ndoli Jean Claude na Mugiraneza Jean Baptiste bazaba bari muri iyi kipe birangiye bitabaye impamo.

Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya,Guinea Equatoriale na Nigeria.umukino wa mbere azahura na Nigeria taliki 15 Mutarama saa tatu n’igice z’ijoro.

Guhera taliki ya 02 Mutarama 2018, Amavubi azaba ari mu mwiherero w’iminsi 10 mu gihugu cya Tunisia aho azakina imikino 2 ya gicuti, uwa Algeria n’uwa Sudan mbere yo kwerekeza muri Maroc.

Abakinnyi 23 Amavubi azakoresha mu mikino ya CHAN 2018

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) and Eric Ndayishimiye (Rayon Sports FC).

Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Celestin Ndayishimiye (Police FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), na Niyonzima Ally (AS Kigali).

Abataha izamu: Mubumbyi Bernabe (Bugesera FC), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC) na Nshuti Innocent (APR FC).

Dusingizimana Remy