Print

Ababyeyi batanga ibihano ndengakamere ku bana baburiwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 December 2017 Yasuwe: 168

Hashize iminsi mu havugwa bamwe mu babyeyi bahana abana babo by’indengakamere, ibi bakabikora babyita ko barimo kubahanira amakosa bakoze, nyamara ukurikije amakosa abo bana babaga bakoze ntaho bihurira n’ibihano bahabwa kuko hari ababiburiyemo ubuzima, abandi barakomereka bikomeye.

Muri uyu mwaka dusoza wa 2017, tariki 2 Gicurasi umubyeyi wo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore yatemye umwana we w’umuhungu w’imyaka irindwi y’amavuko mu mutwe no mu mugongo amuziza ko yakoze mu nkono.

Mu kwakira 2017 , umugore wo mu karere ka Rubavu yarafunzwe ashinjwa kwihekura ubwo yakubitaga umwana we, wari ufite imyaka itanu amuziza kunyara ku buriri bikamuviramo urupfu.

Kuri uyu wa 24 Ukuboza 2017, umubyeyi witwa Uwizeyimana Marcelline w’imyaka 27 wo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge , yakubise umwana we w’imyaka 6, aho yamukubise icyuma gishyushye amuziza ko yariye ibiryo atamuhaye uburenganzira.

Kuri iyi nshuro, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police(IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kugira ngo aya makuru amenyekane byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wari uturanye n’ahabeye ayo mahano mu gihe abari basanzwe babana n’uyu mubyeyi witwikiye umwana bari barabigize ibanga kugeza tariki 28 Ukuboza nyamara yaramutwitse tariki 24 Ukuboza.

IP Kayigi yagize ati:”Uyu mubyeyi avuga ko umwana yakoraga mu nkono, noneho mu kumuhana ngo atazongera yashyuhije icyuma akajya akoza ku kigaza kimwe agahindura agakoza no kindi,umwana agenda acika ibisebe ku biganza.”

Yakomeje yibutsa ababyeyi ko uko umwana akosheje Atari ko wamuha ibihano ndenga kamere nka biriya kuko birimo ubugome, ndetse bikaba byatuma umwana akurana ihungabana.

Yagize ati:”Yego abana barakosa, ariko hari uburyo wahanamo umwana, hari ibihano by’abana bitari biriya byo kumutwika cyangwa kumukubita bikagera n’aho yabura ubuzima.Niyo atapfa ariko ashobora gukurana ihungabana muri we”.

Yibukije ababyeyi ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko umuntu wese uhohotera umwana Polisi y’u Rwanda itazamwihanganira, aboneraho gusaba abaturarwanda bose kujya bihutira gutanga amakuru aho babonye ihohotera rikorwa abana kuko hari usanga umwana akorerwa ihohotera abo mu rugo ndetse n’abaturanyi bakicecekera ngo ni umubyeyi wahanaga umwana we.

IP Kayigi yagize ati:”Icyo twakwibutsa abantu ni ko amategeko arengera abana ahari kandi ahana umuntu wese utanga ibihano ndenga kamere ku mwana kabone n’iyo yaba ari uwe kuko umwana aba ari uw’igihugu atari uw’umuntu umwe, niba hari aho ubonye umuntu ahohotera umwana wibiceceka, bimenyeshe inzego z’ubuyobozi zikwegereye”.

Ingingo ya 218 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).

Iyo kimwe mu byaha bivugwa mu gika kibanziriza iki kiviriyemo umwana ubumuga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000). Iyo icyo cyaha kimuviriyemo urupfu, igihano kiba igifungo cya burundu.