Print

Hafashwe ibicuruzwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 December 2017 Yasuwe: 221

Kuva ku itariki ya 20 kugeza kuya 21 Ukuboza 2017, ibihugu bihuriye mu muryango uhuza Polisi mpuzamahanga (Interpol) byo mu muryango uhuza abayobozi bakuru ba za Polisi zo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO) byakoreye rimwe umukwabu wiswe “Operation Fagia-Opson III” wo gufata no gukura ku isoko ibicuruzwa, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano byinjiye mu bihugu by’uyu muryango mu buryo butemewe n’amategeko n’ibitujuje ubuziranenge hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage b’ibyo bihugu n’ubukungu bwabyo.

Mu byafatiwemo, harimo ibinyobwa n’inzoga zitandukanye, amavuta yo kwisiga, imiti yo kwa muganga n’ikoreshwa mu buhinzi, amata yo mu nganda n’ibindi, byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni mirongo itatu n’eshatu (33.000.000Frw).

Mu Rwanda, uyu mukwabu ukaba warakorewe mu ntara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali.

Ubwo yavugaga uko uyu mukwabu wagenze n’ibyo wagezeho kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ukuboza, Commissionner of Police (CP) Emmanuel Butera uyobora ishami rya rishinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda wari uhagarariye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko uyu mukwabu wakozwe mu rwego rwo guca ibicuruzwa, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge, akaba yagize ati:”Ibicuruzwa, ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’ibyinjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage no ku bukungu bw’igihugu. Ibi bikaba biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda na za Minisiteri n’ibigo bya Leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bacu.”

Yavuze ko uyu mukwabu wagenze neza kubera ibyawufatiwemo, anasaba abacuruza ibicuruzwa, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano n’ibitujuje ubuziranenge kubireka kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda, kandi igihe umunyarwanda adafite ubuzima bwiza ntacyo akora giteza imbere igihugu.

Aha yatanze urugero avuga ati: “Hari aho twafashe imiti y’imyiganano yacuruzwaga muri za Farumasi, kandi yashoboraga kugurwa n’abaturage bazi ko bagiye kwivuza nyamara ntacyo iri bubamarire, ahubwo ikabatera ubundi burwayi”.

CP Butera yasabye abanyarwanda n’abaturarwanda kumenya ko ibicuruzwa, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano biriho, akaba yagize ati:”Turagirango tubwire abanyarwanda ko ibikoresho by’ibyiganano biriho, barusheho kuba maso birinda ibintu nk’ibi byashyira mu kaga ubuzima bwabo kandi bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu, kandi bahe Polisi amakuru y’aho ibi bintu biri kugirango bivanwe ku isoko n’ababikora cyangwa ababicuruza babireke kuko babihomberamo .”

Uyu mukwabu ukaba warakozwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y’ubucuruzi, Minisiteri y’ubuhinzi, Minisiteri y’ubuzima, Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (Rwanda Development Board-RDB) n’ Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF).

Musangwa Desiré wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (Rwanda Standards Board- RSB), yavuze ko ibi bikoresho bitujuje ubuzirange bifite inkurikizi mbi ku buzima bw’abantu; aho inzoga ziteza indwara nka kanseri, impyiko n’izindi, amavuta akaba ateza indwara z’uruhu, naho imiti ikangiza ubudahangwara bw’umubiri.

Yatanze urugero rw’inzoga yitwa “urwagwa”, aho abarwenga bashyiramo ibintu bishobora kwangiza ubuzima bw’abarunyoye.

Aha yavuze ati:”Ubuziranenge buhera aho ikintu cyakorewe, mu byafashwe harimo urwagwa ariko mu by’ukuri ntiruba arirwo kuko hongerwamo ibishobora kwangiza ubuzima.”

Yasabye buri wese gufatanya n’inzegozibishinzwe inzoga zitujuje ubuziranenge zigacika mu gihugu, ibikorerwa mu Rwanda byujuje ubuziranenge bigahabwa agaciro kugirango turusheho kwesa imihigo mu ruhando puzamahanga.

Umukozi muri Serivisi za Farumasi wari waturutse muri Minisiteri y’Ubuzima witwa Muhoza Frederic, yavuze ko ibintu bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, ikaba ariyo mpamvu Minisiteri yashyizeho amabwiriza amenyesha ibyemewe gukoreshwa aboneraho umwanya wo gusaba abantu kumenya ayo mabwiriza, anakangurira abacuruzi kutabirangura abanyarwanda nabo ntibabigure.