Print

Ibyamamare bitandukanye byavuze amafuti yo mu buto bwabo yabashegeshe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 December 2017 Yasuwe: 359

Bamwe mu bahanzi nyarwanda ndetse n’abakinnyi ba filime bavuga ko hari ibyagiye bibabaho bakiri bato bikabasigira isomo rikomeye, abandi iyo babyibutse bariseka bikomeye bati ‘ukize ubuto arabubagira’.

Icyo bose bahuriza n’uko bigoye kwibagirwa ikintu nk’icyo bakoze bakiri bato kuko ngo n’isomo rikomeye rihora riza iyo batekereje ahashize habo.Riderman,Mico The Best, Kavutse na Nick ukina muri filime City Maid abifatanya no gukora muzika ni bamwe mu baganiriye na Isango Star ducyesha iyi nkuru ku bintu bakoze bakiri bato kuburyo bigoye kubyibagirwa.

Umuraperi Riderman uherutse gukora andi mateka akuzuza Petit Stade mu gitaramo yise ‘Uburyohe Concert’ yifashishije indirimbo yise ‘Icumu ryanjye’ avuga ko we na bagenzi be bari mu kigero kimwe bakuriye mu bihe bitandukanye n’ibya abubu kuko bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo gukubitwa, kurya ibisheke mu gihe abubu basigaye babyukira mu mikino no kureba filime zigezweho.

Riderman yocyeje runonko
Yavuze ko akiri umwana yakunze kujya guhiga inyoni ari kumwe n’abandi bana kandi ko yumvaga yishimye.Ngo yakuze nk’abandi yotsa runonko iyi abana bakora bifashishije ibinonko byo mu murima ubundi bagacanira bakaza gushyiramo ibyo kurya.

Yagize Ati “Tukira abana twakuze dukunda kujya mu mashyamba ureke ababu usanga bari gukina imikino ya Play station twebwe twafata amatopito tukajya mu mashyamba tujya kurasa inyoni dugafate ibijumba tukotsa za runonko ibintu nk’ibyo ng’ibyo nitwo tuntu nakuriyemo wenda navuga ko ari udufuti."

Akomeza avuga ko muri Mont Kigali (umusozi wa Kigali uri I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali) ariho bajyaga guhigira izo nyoni hanyuma mu ishyamba rya Meraneza(hakunze guhurira abakundana) hakaba hari amabanga akomeye adashobora kuhibagirirwa.

Yavuze ko bwa mbere yinjira mu muziki byabereye mu ishyamba rya Meraneza ari kumwe n’abari bagize itsinda rya UTP Soldiers (itsinda rikomeye ryareze abaraperi benshi) bagiye muri siporo bari kumwe na Neg The General batangira kurapa na we azakurapa birabatungura bamusinyisha uko muri iryo tsinda.

Mico The Best ukunze kwiyitwa umwami wa Afrobeat yatangaje ko ashingiye kubyo umubyeyi we yajyaga amubwira byo kwita kubyo afite byatumye mwarimu we amusaba ikaramu undi arayimwima.

Mico The Best wigeze kwima mwarimu ikaramu

Ubu nibwo yumva ko ari ikosa rikomeye yakoze ubwo mwarimu yamwakaga ikaramu kugirango akosore abanyeshuri undi akiyimwima . Yagize “Nakoze ikosa rimwe ryo kwima mwarimu ikaramu ngo adukosore, ndamubwira ngo ibi bintu Mama yarabimbujije ntabwo mbiguha kbs… [Akubita agatwenge] icyo kintu rero cyatumye mwarimu ambwira ngo ntuzagira ubugugu wa mwana we.”

Ngo yatashye abwiwe na mwarimu ko ari umunyabugugu anamusaba ko atazaba umugabo udatanga.Ati “Natashye ntazi ubugugu icyo ari cyo mbaza Mama arambwira ngo ibintu byose bigira umwihariko.Nakubujije gutagaguza ibintu ariko mwarimu ujye umwubaha ako kantu ndakibuka nkavuga nti icyo gihe sinari ngiye kugira ubugugu ra?

Kavutse Olivier umuyobozi wa Beauty For Ashes wamaze kwerekeza muri Canada mu myiteguro yo kwibaruka imfura yabo n’umugore we, yatangaje ko yakundaga guta ibikoresho by’ishuri bituma umubyeyi we amubwira ko azamukubita niyongera kubita.

Kavutse n’umufasha we

Kavutse aseka cyane ati “Nigize kwiba itushe y’undi mwana.Muzehe yari yanguriye amatushe nakundaga guta ibintu cyane menya n’ubu bijya bimbaho cyane.Data yahoraga angurira uko aguze imwe nkayita akongera akagura indi nayo nkayita.”

Yakomeje avuga ko hari igihe cyageze umubyeyi we akarambirwa amakosa noneho agashyiraho ibihano byihariye.Ngo yabwiwe na se ko nataha atazanye itishu yamuguriye azakumukubita.

Ati “ Noneho arangije arambwira ati ‘iyi tushe nkuguriye ntutayizana ejo tuzabonana ku munsi ukurikiyeho naje kuyibura ndangije mpita nkurura iy’undi mwana unyegereye nyikandagiraho ndangije kuyikandagiro arayishakisha arayibura aravuga ati ‘itushe yanjye’."

Ngo yakomeje kwizengurutsa ku itushe ari nako abandi bana bakomeza gufasha mugenzi wabo gushakisha kugeza igihe bayiburiye bagataha.Avuga ko yageze mu rugo agasanga umubyeyi we yicaye imbere yamarembo yamutegereje.Kavutse avuga ko akimara kumubona nawe yahise amanika itushe kugirango amwereeke y’uko yayizanye.

Nizzo kaboss wa Urban Boys

Nshimiyimna Muhammed wo mu itsinda rya Urban Boys wamamaye nka Nizzo avuga ko inkoni yakubiswe n’umubyeyi we amuziza kwiba igiceri cy’ijana ari ibintu adashobora kwibagirwa mu buzima bwe bwose.

Kaboss ati “ Nigeze kwiba igiceri cy’ijana.Mama yarankubise urutoki rurambyimba eeh icyo nicyo ntashobora kwibagirwa ikindi ni ikubagana ryanje narakubaganye cyane.”

Nick wo muri filime ’City Maid’

Nick wo muri City Maid, filimi y’uhererekana ica kuri Televiziyo y’u Rwanda avuga ko urutoryi yariye ubwo yari avuye ku ishuri ashonje ari ibintu bitava mu mutwe we kuko yahiye mu muhogo bikomeye.

Yagize ati “Ikosa nibuka nakoze ndi umwana rijya rinasetsa Mama umunsi umwe yigeze kuba atetse inoryi ari kuzikaranga icyo gihe nari mvuye ku ishuri inzara inyishe kuko urabizi twigaga igitondo n’ikigoroba ubwo hari saa sita n’igice noneho nsanga Mama yatinze guteka.”

Ngo yacunze mama we agiye mu nzu maze arajabura akuramo urutoryi mu gihe agitangira guhekenya no gushaka uko byamanuka mu muhogo mama we yahise asohoka amubaza icyo abaye kuko yabonaga ari kurira.

Ati “Agiye mu nzu niba urutoryi ikibazo rero mama asohotse nahise ndumira nawe urabizi ukuntu urutoryi rushyuha [akubita atwenge] ni ukuvuga ngo nararumize amarira araza amaso aratukura Mama arambaza ubaye iki?Noneho uko rumanuka mu muhogo eeeeh ni ibintu bya dange.”Ngo iyo abyibutse yumva bimusekeje cyane kandi ahora ibyuka nk’ibyamubayeho bikamusigira isomo.

Umuririmbyi Benja wahoze mu itsinda rya TBB avuga ko yigeze guseba bikomeye kandi yari umuntu wubashywe mu ishuri yigagamo.

Ngo yigeze gushyira ubunyobwa mu mufuka w’ishati y’ishuri atazi ko mwarimu we amureba.Mwarimu yaje kumusaba ko yakunama agakora hasi, ati “Ikosa nakoze nyiri umwana ndumwa nyiri mu mashuri abanza nari ndi ishuri nkundwa cyane.Rimwe mfata ubunyobwa mbushyira mu mufuka w’imbere w’ishati umwarimu arambwira yari yabibonye ngo kora hasi nkoze hasi bwa bunyobwa bwose burameneka ishuri ryose baranseka.”

Avuga ko ari wo munsi yumvise agize ikimwaro mu buzima bwe bwose ngo yabaga abitse ubwo bunyobwa kugirango abantu batabubona.Ni amakosa atandukanye yagiye akorwa n’ibyamamare nawe hari ibyo wibuka!