Print

Rihanna yamuritse ibirungo yakoze ashingiye ku mihango y’abagore

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 30 December 2017 Yasuwe: 453

Umuririmbyikazi Rihanna wo muri Canada yatangiye gucuruza ibirungo bishyirwa ku minwa y’abakobwa “Rouge à lèvres” yakoze ashingiye ku ibara ry’imihango y’abagore.

Ibi birungo, Rihanna yabyise Mattemoiselle. Bikaba bimaze gukundwa muri iyi minsi n’abakobwa basanzwe banakunda ibyo uyu muhanzikazi akora.Rihanna yifashishije imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru bitandukanye yatangiye kwamamaza ibirungo akora birimo icyitwa premenstrual syndrome (ibimenyetso by’imihango y’abagore) gikunzwe na benshi.

Mu itangazo yageneye itangazamakuru,uyu mukobwa wakundanye na benshi barimo Chris Brown yavuze ko ibi birungo yabikoze ashingiye ku mihango y’abagore.Yagize ati “Ikirungo cyo kumunwa gikoreshwa mu kwishimisha ndetse no kwerekana uko wiyumva mu bihe byose urimo.”

Kugeza ubu, ibi birungo byamaze kugera mu bihugu byinshi byo ku isi aho bifite amabara agera kuri 14 aho bamwe mu bakobwa bakomeje kugaragaza ko bishimiye ibi birungo byakozwe na Rihanna.

Iburungo biri mu bwoko butandukanye

Rihanna ubwo yari mu muhango wo kumurika ibirungo yakoze