Print

FERWAFA: Umukandida rukumbi Rwemarika ntashoboye kugeza ku majwi yasabwaga

Yanditwe na: 30 December 2017 Yasuwe: 523

Amatora ya FERWAFA arasubitswe nyuma y’aho Rwemarika Felicite wari usigaye ari umukandida rukumbi ananiwe kugeza ku majwi yasabwaga kugira ngo atorerwe kuyobora iri shyirahamwe.

Nyuma y’aho Nzamwita Vincent De gaulle atangarije ko yikuye mu matora yo kuyobora FERWAFA kubera impamvu ze bwite atavuze,umukandida umwe rukumbi wari usigaye Rwemarika mu kibuga wenyine ntiyashoboye kugeza ku majwi 27 yasabwaga kugira ngo atsindire kuyobora FERWAFA aho amajwi 39 yabaye imfabusa.

Abagombaga gutora Nzamwita Vincent bazabiranyijwe n’uburakari ubwo uyu mugabo yakuragamo kandidatire maze bahitamo kwica aya matora aho amajwi 39 yose yabaye imfabusa ndetse biravugwa ko abashinzwe kubarura amajwi basanze ku mpapuro zitora handitse izina rya De Gaulle kandi yari yikuyemo.

Rwemarika Felicite agize amajwi 13 gusa bituma abura amahirwe yo kuyobora iri shyirahamwe rimaze iminsi ritavugwaho rumwe n’abakunzi ba ruhago.

Impamvu nyayo yatumye De Gaulle akuramo iyi kandidatire,ni uko yakoze amakosa yo kwica amabwiriza agenga amatora aho yararanye na bamwe mu bagombaga gutora ibintu byafashwe na ruswa.

Kugeza ubu nta mwanzuro urafatwa niba bongera guhita batora cyangwa amatora arimurwa akazongera gutegurwa.