Print

Gahongayire afite icyo kubwira Imana yasibye ibyobo byinshi muri we

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 31 December 2017 Yasuwe: 406

Aline Gahongayire, umuramyi mu ndirimbo ziha ikuzo Imana aravuga ko umwaka wa 2017 usize yaguye amarembo y’ijuru kandi ko afite ishimwe rikomeye ku Mana yasibye ibyobo byinshi mu buzima bwe akaba yemye kugeza ubu.

2017 uwavuga ko ari umwaka utari woroshye kuri Aline Gahongayire ntiyaba abeshye, wabaye umwaka wasize atandukanye n’umugabo we byeruye imbere y’amategeko, Gahima Gabriel.Ni umwaka kandi yongeye kwibuka imfura ye yitabye Imana akigera ku isi ariko nanone ni umwaka usize amuritse kumugaragaro album ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure.

Abinyujije ku rukuta rwa Facebook, uyu muhanzikazi yasangije abamukurikirana uko umwaka wa 2017 wagenze kuri we.Mu butumwa bw’inkurikirane yagaragaje ko ubuzima bwe yabweguriye umwami Yezu/Yesu aho yavuze ko yamurinze byinshi ikamwambutsa aho benshi baririra.

Yunzemo kandi ko imbabazi z’uwiteka zamubaye hafi kuva atangiye uyu mwaka kugeza uwusoje.Yagize ati “2017....Yarampishe.... Yankomeyeho.... Yaranyimanye...... Ndavuga YESU Christo WI nazaretii nakomejwe nimbabazi ze Naramwizeye ntiyantegushye Naramwisunze arampisha Yarantabaye sinamwara...

Yumvikanishije ko isezerano afitanye n’Imana n’ubu ikirizirikana kandi ko agitegereje.Ati “Icyo yanvuzeho yagikuriranye iteka yandindiye icyo yanvuzeho...
Mu muriro nari kumwe nawe amazi ntiyantembanye...

Aline ukunze kwandika amagambo y’ihumure mu buzima bwa muntu yakomeje avuga ko yakomejwe n’Imana aho yari yacitse intege arakomera atera intambwe igana aheza.

Yagize ati “Mwitanura yampaye imbaraga nshira amanga...ngezemo musangamo.... Nkuramo ijambo rivuga ngo kuko yitwa IMANA yanjye birampagije...Yankuyeho igitutsi, yandemeye umunezero mukimbo cy’amakuba amarira yanjye yazutsemo indirimbo...

Muri uyu mwaka yatandukanye n’umugabo we

Yavuze ko ahari umubabaro Imana yahashyize ibyishimo bisendereye agereranya n’ukuntu Imana yasiba ibyobo yari afite muri we.Ati “Yasibye ibyobo byinshiiiiii kubwanjye aranyambutsa... Hariho amatariki yiherezo ry’ubuzima bwanjye...

Yasoje avuga ko yongerewe amahirwe yo kubaho n’imyaka myinshi atabasha kurondora kandi ko iyo abyibutse akirigitwa n’inganzo akumva arashaka gutambira Imana.

Yagize ati "Aranyambutsa nongererwa amahirwe ’nimyaka yo kubaho....
Ndabyibutse umutima usabye ishimwe akanwa kuzuye indirimbo zishimwe.
Ngufitiye ijambo YESU... IMANA umuremyi... Ndakwihaye, Ndagukunda, ndemeye... ijambo ryariri....

Yaboneyeho kwifuriza abakunzi be umwaka mushya muhire wa 2018, avuga ko ashima ibyo yakoze muri 2017 kandi ko yiteguye no kwambuka neza agana mu buzima bushya bw’umwaka wa 2018 ‘umwaka wo komatana n’Imana’.

Yashimye Imana yamurinze uyu mwaka wose


Comments

31 December 2017

Hanyuma se !? Ibyo biramureba.