Print

Imbwa y’inshuti ye yatumye yizihiriza noheli mu bitaro

Yanditwe na: 30 December 2017 Yasuwe: 448

Umugore witwa Amanda Busby ukomoka mu gihugu cy’bwongereza yahuye n’uruva gusenya ubwo yari agiye gusura inshuti ye maze imbwa ye ikamusimbukira ikamushinga amenyo ku itama.

Uyu mugore yangijwe bikomeye n’iyi mbwa ku buryo byabaye ngombwa ko akorerwa ubutabazi burenze cyane ko ibikomere yatewe n’iyi mbwa byari bikomeye cyane.

Uyu mugore w’imyaka 41 wahuye n’uruva gusenya,yakundaga kwita ku isura ye cyane (make up) nkuko amakuruyatangajwe n’inshuti ze abitangaza gusa iyi mbwa yamuhemukiye cyane kuko yahindanganyije isura ye.

Uyu mugore yatangarije ikinyamakuru The Sun ko ubwo yari agiye gusura inshuti ye yabonye iyi mbwa ndetse agiye kuyiterura iramusimbukira imuruma ku itama ndetse imurema ibisebe bikomeye ku buryo byabaye ngombwa ko bamudodeda isura.

Dusingizimana Remy