Print

KIGALI: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 16

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 31 December 2017 Yasuwe: 173

Kuri uyu wa 29 Ukuboza, ku kimoteri cya Nduba Kiri mu murenge wa Nduba akarere ka Gasabo, hangirijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni 16 n’ibihumbi 500 byose byavuye mu turere tugize umujyi wa Kigali.

Ni igikorwa cyari kiyobowe na Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’urubyiruko, umujyi wa Kigali ndetse hakaba hari n’abaturage bo mu murenge wa Nduba.

Ibiyobyabwenge byangijwe ni ibiro 919 by’urumogi, litiro 446 za Kunyanga, n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda kubera ingaruka zigira ku buzima bw’abantu zirimo African Gin, Kitoko, Sky blue, Zebra n’izindi.

Muri iki gikorwa umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda Commission of Police(CP) Emmanuel Butera wari uyihagarariye, yabwiye abaturage ko ubukungu bwa mbere u Rwanda rufite ari abaturage, kubera izo mpamvu Polisi y’u Rwanda itazahwema kurwanya ikintu cyose cyagira ingaruka ku buzima bwabo, ariyo mpamvu izakomeza kurwanya ibiyobyabwenge kugeza bicitse.

Aha yagize ati: “Hari ababicuruza bavuga ko barimo gushaka ubukungu, ariko nagira ngo mbabwire ko nta bukungu buruta abanyarwanda.Twebwe nka Polisi y’u Rwanda tuzakomeza kurwanya ikintu cyose kigira ingaruka ku buzima bw’abanyarwanda, duhereye kuri ibi biyobyabwenge”.

Yakomeje asaba abanyarwanda gukomeza kugira uruhare mu kugaragaza ahantu hose haturuka ibiyobyabwenge.

Yagize ati:”Ibiyobyabwenge ntibiva mu ijuru, yego ibyinshi biva mu bihugu duturanye, ariko hari n’ibyo namwe mwikorera.Niyo mpamvu tubasaba guhagurukira rimwe tugafatanya kubirwanya, rwose twange ibiyobyabwenge aho biva bikagera”.

Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko Bimenyimana Emmanuel wari witabiriye iki gikorwa, yasabye urubyiruko rwari aho kureka gukoresha ibiyobyabwenge mu rwego rwo kurengera ubuzima.

Yabagaragarije ko mu gihe urubyiruko arirwo mbaraga z’u Rwanda ntacyo rwazageraho igihe rukinywa ibiyobyabwenge.

Yagize ati: “Turi mu gihugu cyihuta mu iterambere, ntabwo ushobora guhangana ku isoko ry’umurimo warasabitswe n’ibiyobyabwenge. Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima mu buryo butandukanye, kandi ababinywa nibo usanga akenshi bagaragara mu byaha bihungabanya umutekano w’igihugu, ni ngombwa rero ko tubirwanya n’imbaraga zacu zose. "

Abaturage bari aho bashimiye ubuyobozi bwa Polisi n’izindi nzego ku mbaraga zakoreshejwe mu kurwanya biriya biyobyabwenge.

Umwe mu rubyiruko rwari aho ,Uwamungu Jean de Dieu yagize ati:”Iyo mbonye ibintu bingana gutya muje kubimena mukaduha n’ubutumwa bwo kubirwanya no kwirinda kubinywa , bigaragaza ikintu cyiza cyane, ni ukurinda urubyiruko ingaruka zose zaturuka ku biyobyabwenge”.

Tuyishimire nawe utuye mu murenge wa Nduba nawe yagize ati:”Ingamba mvanye aha, nuko ngiye kugira uruhare mu gufasha inzego z’ubuyobozi mu kurwanya ibi biyobyabwenge. Nta kundi ni ukujya ntangira amakuru ku gihe”.