Print

De Gaulle yungukiye bikomeye mu gutsindwa kwa Rwemarika

Yanditwe na: 31 December 2017 Yasuwe: 1587

Nzamwita Vincent [De Gaulle] yungukiye mu kuba umukandida umwe rukumbi wiyamamaje ku munsi w’ejo Rwemarika ataragejeje ku majwi yasabwaga kugira ngo abashe kuba perezida wa FERWAFA kuko agiye gukomeza kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’amezi 3.

Ku munsi w’ejo nibwo byari byitezwe ko abakandida 2 Nzamwita Vincent De Gaulle bagomba guhatanira umwanya wo kuyobora FERWAFA mu matora,ariko uyu Nzamwita atungura benshi ubwo ykuragamo kandidatire ye habura amasaha 2 ngo amatora abe,aho bivugwa ko yabisabwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kurenga ku mabwiriza yagengaga kwiyamamaza ubwo yararanaga n’abayobozi b’amakipe 31 bagombaga gutora kandi amabwiriza yaravugaga ko kwiyamamaza birangira saa sita z’ijoro za taliki ya 29 Ukuboza 2017.

Nyuma yo kwivana muri aya matora,Rwemarika Felicite wari usagaye ari umukandida rumwe rukumbi,yagombaga guhangana n’aba bagabo bari bararanye na De Gaulle kugira ngo arebe ko nibura yabona amajwi 27 yasabwaga kugira ngo atsindire kuyobora FERWAFA, birangira ayabuze aho yagize 13 gusa.

Rwemarika yemeza ko gahunda y’uyu mushinga ikomeje

Kuba Rwemarika atarabashije gutsinda aya matora, byatumye Nzamwita Vincent abona amahirwe yo gukomeza kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’amezi 3 kugira ngo hongere gutegurwa amatora.

Nzamwita n’abambari be bageze ku ntego yabo kuko Rwemarika atabashije gutsinda ndetse amakuru agera ku Umuryango avuga ko aya majwi yabaye imfabusa yari yanditseho De Gaulle kandi yari yikuye mu matora.

Nzamwita yari yateguye neza aya matora ndetse yari kuyatsinda byoroshye nkuko umubare w’imfabusa wabigaragaje.

De Gaulle yashimye uko abakinnyi be bitwaye

Dusingizimana Remy


Comments

Damas 31 December 2017

Felicitate de Gaulle