Print

Yifotoje yambaye ubusa kugira ngo avugwe mu mpera z’umwaka (Amafoto)

Yanditwe na: 31 December 2017 Yasuwe: 1504

Umukinnyi wa filimi witwa Bella Thorne ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyize hanze amafoto yambaye ubusa mu rwego rwo kurangiza umwaka yongeye kwigarurira imitima y’abakunzi be.

Uyu mukinnyi wa filimi ukunze gukwirakwiza amafoto ashotora abagabo kuri Instagram,yongeye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru,kubera kwifotoza yambaye uko yavutze ibintu byatunguye abantu benshi.

Thorne w’imyaka 20,aherutse gupfusha umukunzi we,umuraperi Lil Peep ndetse mu rwego rwo kongera kuvugwa cyane mu bitangazamakuru yahisemo kwifotoza yambaye ubusa.

Icyatangaje benshi ni uko yabikoze ku munsi mukuru we w’amavuko ndetse atangaza ko bishimishije mu butumwa yageneye abamukurikira kuri Instagram bagera kuri miliyoni 17.

Dusingizimana Remy