Print

2018 ukwiye kuba umwaka wo gutera intambwe ndende mu rugendo rw’ubumwe –Perezida Kagame-VIDEO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 January 2018 Yasuwe: 397

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame amaze gutangaza uko igihugu gihagaze kuva uyu mwaka wa 2017 watangira kugeza ku musozo wawo ku isaha ya saa tanu n’iminota 59 mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu kuri uyu wa 01 Mutarama 2017.

Umukuru w’igihugu yatangaje ko umwaka wa 2017 wagenze neza ntagushidikanya mu nguni zose.Yagize ati “Ndahamya ko wagenze neza, tukaba twarageze kuri byinshi by’ingenzi kandi ndifuza kubashimira mwese. Ubukungu muri rusange, umutekano, imibereho myiza y’abanyarwanda n’amatora yaduhuje twese akagenda neza, ibi byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize.”

Yakomeje avuga ko umubano w’igihugu mu mwaka wa 2017 wagenze neza yaba mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse no mu mahanga yakure.Yagize ati” Dukomeze iyo nzira nziza tumazemo igihe kitari gito, dukorera hamwe, twiga, dukorera igihugu cyacu, kandi aribwo twubaga ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho ngo hatagira igisenya ibyo twubatse cyangwa ngo gihungabanye igihugu cyacu”.

Yifurije abanyarwanda bose umwaka mushya wa 2018 abasaba gukorera hamwe kugirango abashaka gusenya u Rwanda badashobora kugira icyo bageraho.Ati” Byaragaragaye ko abanyarwanda dufatanyije, ibyo twifuza byose twagiye tubigeraho, igisigaye ni ukubikomeza ngo bihoreho ubuziraherezo.

Uyu mwaka muhire uzatubere intambwe ndende muri urwo rugendo rw’ubumwe, amajyambere n’umutekano birambye. Mugire amahoro y’Imana. “

Kuri uyu munsi kandi Perezida Kagame yakiriye Abayobozi muri Guverinoma, mu nzego za Gisirikare na Polisi, inzego zitegamiye kuri Leta ndetse n’abahagarariye abikorera, abifuriza umwaka mushya muhire.Yagize ati"Ndabifuriza mwese umwaka mushya , muryoherwe n’ibi birori kugeza bucyeye".

REBA VIDEO