Print

Uganda: Hakozwe amasengesho yo gusengera abanyepolitiki bijujutiye manda y’umukuru w’igihugu

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 January 2018 Yasuwe: 186

Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Ukuboza, 2017 mu gihugu cya Uganda habereye amasengesho yamaze umunsi wose asoza umwaka wa 2017 by’umwihariko bibanda ku banyepolitiki batishimiye icyemezo cyafashwe n’inteko Nshingamategeko ku ngingo yo kongera manda y’umukuru w’igihugu.

Aganira n’itangazamakuru, Bishop David Kiganda uyobora itorero Christianity Focus Ministries yatangaje ko iyi ari inshuro ya 12 hategurwa amateraniro nk’aya, akaba buri mpera z’umwaka.Yavuze ko kuri iyi nshuro byari umwihariko kuko bafashe n’umwanya wo gusengera abanyepolitiki bo muri Uganda.

Bishop David yakomeje avuga ko basabye abakirisitu ndetse n’abandi bose gusengera Uganda ubutitsa banasaba abanyepolitiki kuza mu masengesho kugirango biyibagize umujinya batewe n’icyemezo cyafashwe n’inteko Nshingamategeko cyo guha ikaze Perezida MuseveniYoweli mu y’indi manda.

Yagize ati “Mu bintu bikomeye by’ingenzi bigomba kuranga aya materaniro y’uyu mwaka wa 2017(twaraye dusoje), harimo gusengera hamwe dusoza umwaka, tugasengera abantu batanyuzwe n’ibyabereye mu nteko ishinga amategeko, kuko dukeneye kuyoborwa n’Imana mu byo dukora byose.”

Yakomeje avuga ko azi neza ko hari bamwe mu banyepolitiki batishimiye ibyo Inteko Nshingamategeko yakoze ariko ko bitagakwiye kuba impamvu yo gushwana ahubwo bagakwiye kuba ubumwe.Ati“Tuzi neza ko abantu benshi biganjemo Abadepite n’abandi banyepolitiki batishimye kubera ibyavugiwe n’ibyabereye mu Nteko ku kijyanye no guhindura ingingo igenera imyaka ushaka kwiyamamariza kuyobora igihugu, turabasaba ko baza tugafatanya gusenga dusaba kuyoborwa n’Imana.”

Yahamije ko umwaka wa 2018 ugiye kuba umwaka w’igitangaza ku gihugu ahamagarira buri wese ndetse n’abanyepolitiki kwifatanya nabo mu gusengera igihugu ‘Umwaka wa 2018 ugiye kuba umwaka w’ibitangaza, bityo rero Abadepite, abayobozi b’uturere n’abandi baze dufatanye gusengera iyo migisha.’

Kuwa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza, 2017 nibwo Abadepite ba Uganda bafashe umwanzuro ntakuka ku ivugurura ry’ Itegeko Nshinga rya Uganda ryakumiraga Perezida Museveni Yoweli kongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu yafashe kuva yahirika Milton Obete.

Iyi ngingo yari mu itegeko nshinga rya Uganda yavugaga ko nta muntu wemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika arengeje imyaka 75 y’amavuko, ikaba ingingo yakumiraga by’umuhariko Perezida Museveni.