Print

Nizzo yavuze uko yafashe akaboko Safi akamwinjiza mu muziki

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 January 2018 Yasuwe: 398

Nizzo Kaboss Nshimiyimana wa Urban Boys aravuga ko ariwe muntu wa mbere wafashije bikomeye Safi Madiba Niyibikora kwinjira muri muzika akanamuherekeza muri Studio bwa mbere.

Safi na Nizzo bahoze mu itsinda rimwe rya Urban Boys aho batandukanye mu Ukwakira 2017, bakoranye imyaka irindwi mu makimbirane atavugwa kugirango bakenyerere ku mafaranga no gutanga isura nziza kuri barumuna babo mu muziki.

Niyibikora Safi wamaze gushinga urugo, yavuye muri Urban Boys yatangiye gukora ku giti cye ndetse anakorana n’umujyanama witwa Bad Rama binyuze muri The Mane anahuriyemo n’umuhanzikazi Marina.

Safi yibera muri The Mane

Bagitangira gushwana buri wese yumvikanishaga ko ari umwere ariko uko iminsi yicumaga niko ukuri kwagiye kumenyekana mu matwi no mu maso y’abarebaga ibiba byose.Ku ruhande rwa Nizzo avuga ko ariwe watumye Urban Boys ikomera kugeza ubu kuko yagiye ashyiramo abahanzi bakomeye abandi bakagenda.

Yabwiye RBA ko ariwe fatizo ry’itsinda Urban Boys kandi ko yishimira intambwe bagezeho yongera gushimangira ko ariwe mbarutso ya Urban Boys mu ruhando rwa muzika.

Safi yiyomeye kuri bagenzi be

Yakomeje avuga ko hari benshi bagiye bajya muri Urban Boys bakaza kuvamo ari nako na Safi nawe yabisunze abasaba ko bakorana indirimbo azagutekereza nawe amuha karibu muri Urban Boys.

Yagize ati “Safi, Lino G n’abandi bagiye […] Ntago nahamya ko bakundaga itsinda, kurita ni nk’uko wata umuryango wawe, inyungu barazigize ziranabarenga yaba ari uwo Lino yaba ari uwo Safi, kuba yariswe Safi abantu bakamumenya ni uko yabanje kuba muri Urban Boyz.”

Uburyo yaje muri Gurupe n’uburyo yagiye ni ibintu bibiri bitandukanye, ahubwo yashatse inyungu zisumbuye yumva ko yaba agiye kubona byinshi birenzeho yikoranye kandi ibyo ngibyo ikiremwamuntu niko duteye hari igihe tubona tukanashaka byinshi birenzeho cyane tukabibona cyangwa tukanabura na twa tundi duke.”

Nizzo Kaboss avuga ko bihangiye imirimo kandi ko ari ingingo ikomeye yemeranyijweho na bagenzi be ‘Urban Boyz ni itsinda twiremeye, twihangiye umurimo. Mbinyuza muri Humble nawe arabyakira abandi baje babisaba, natekereje itsinda mbibwira Humble maze dutangira ibikorwa gutyo.’

Yanavuze ko impano ya Safi ariyo yatumye amusabira ko yatangira gukorana nabo nka Urban Boys.Avuga ko icyo gihe Safi yigaga mu mashuri yisumbiye muri G.S Gitwe.

Ati ”Ubundi Safi yaje aje kwaka ko dukorana ndabyibuka icyo gihe yigaga I Gitwe, araza anyaka collabo mujyana ahantu muri Studio ntiyari azi ikintu na kimwe, arambwira ati ’gutya na gutya’ mugejejeyo numva ni umuririmbyi mwiza arakora niyo ndirimbo ijya hanze turicara tureba y’uko hashobora kujyamo abandi, aza kujyamo azanye n’abandi babanaga mu itsinda yabagamo mbere, baza kugenda bavamo ubu dusigaye turi babiri.”