Print

Charly&Nina bataramye mu gitaramo cy’iminsi ibiri kitabiriwe n’ibihumbi-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 1 January 2018 Yasuwe: 477

Mu gitaramo cy’iminsi ibiri gitegurwa buri gihe mu mpera z’umwaka bigizwemo uruhare rukomeye n’umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi, abahanzikazi Charly&Nina ndetse n’abandi barenga ijana bo muri Uganda nibo basusurikije abitabiriye iki gitaramo.

Ni igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2017 kugeza mu rucyerera rwo uyu wa mbere tariki ya 01 Mutarama 2017.Ubwitabire bw’iki gitamaro bwemezwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda byanditse ko kitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi ijana bari bagiye kumva uburyohe bw’umuziki.


Charly na Nina baririmbye mu isabukuru y’imyaka 21 Radiyo ya CBS imaze ivutse; ibi birori bihurizwa hamwe hagatumirwa abahanzi ndetse n’abanyacyubahiro abandi bakishyura bishimira intambwe iyi Radio igezeho mu gihe imaze ikora byitabirwa kandi n’umwami wa Buganda Kabaka Ronald Muwenda Mutebi II.

Charly na Nina na Saida Karoli nibo bahanzi bonyine baturuka hanze ya Uganda bataramye muri iki gitaramo.Ni mu gihe abahanzi barenga 100 bo muri Uganda aribo bari baratumiwe mu kurikrimba muri iki gitaramo barimo; Ykee Benda, Good Lyfe, Bobi Wine, Bebe Cool n’abandi benshi basaga ijana.


Iki gitaramo cyabereye mu ngoro y’i Bwami iri ahitwa i Lubiri, Mengo mu murwa mukuru wa Kampala.Uyu mwaka wahiriye aba bakobwa; bakoze ibitaramo bitandukanye bazenguraka igihugu bakomereza no mu mahanga.Ni umwaka kandi bashyize hanze indirimbo nyinshi banamurika album.