Print

Imbwa 3 zariye umugabo wari ugiye gufata umwana we ku ishuli

Yanditwe na: 1 January 2018 Yasuwe: 976

Imbwa 3 zari zariye karungu zateye umugabo wari ugiye gucyura mu rugo umwana we ku ishuli rya Notre-Dame de Lourdes de Gilly giherereye Charleroi mu Bubiligi akizwa n’umushoferi we wari wasigaye inyuma.

Izi mbwa zatorotse aho ziba ziroha mu muhanda nibwo zatangiye gutera abagenzi gusa ziza kugwa kuri uyu mugabo wari uje gucyura mu rugo umwana we w’umuhungu ku ishuli maze zitangira kumurya akizwa n’umushoferi wari wasigaye mu rugo.

Kubera ko zari zariye karungu,zahise zataka uyu mushoferi azigaranzuye zigaruka kuri wa mugabo n’umwana we nibwo zongeye kubarya gusa bakizwa n’uko bahungiye mu modoka yabo.

Kubera ko bahamagaye ubutabazi cyane,polisi yo muri uyu mugi wa Gilly yahise itabara ndetse biba ngombwa ko bica imwe muri zo kugira ngo izindi zihunge.

Uyu mugabo wariwe n’izi mbwa yarakomeretse cyane ndetse zagiye zimuruma cyane aho yagize ibikomere bikomeye ku maguru.

Dusingizimana Remy