Print

Imikino ya Olimpike itumye Koreya zombi zijya mu biganiro

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 January 2018 Yasuwe: 460

Imikino ya Olimpike ikinirwa ku rubura (2018 Winter Olympics) izabera muri Koreya y’Amajyepfo mu kwezi gutaha, itumye Koreya ya ruguru n’iya Amajyepfo bidacana uwaka bijya mu biganiro kubera inyungu z’abakinnyi.

Babivuze ukuri ko nta gihuza abantu nk’imikino,none ukuri kugaragariye kuri iyi mikino yatumye perezida wa Koreya y’Amajyaruguru Kim Jong Un atangaza ku wa mbere ko ibiganiro na Koreya y’Amajyepfo byatangira vuba kugira ngo abakinnyi baturuka mu majyaruguru babashe kuyitabira.

Ubwo uyu mugabo uzwiho gufata ibyemezo biteye ubwoba yatangazaga aya magambo,perezida wa Koreya y’ Epfo yatangaje ko yishimiye iki cyemezo ndetse asaba ko iyi yakabaye intambwe yafasha ibi bihugu byombi kunoza umubano wabyo umaze iminsi irimo agatotsi gakomeye.

Perezida wa Koreya y’Amajyepfo Moon Jae-in yavuze ko yishimiye ko Korea ya Ruguru yemeye kwitabira iyi mikino izabera mu mugi wa Pyeongchang,ndetse bahaye ikaze abakinnyi baturuka muri Korea y’Amajyaruguru aho yishimiye bikomeye ibi biganiro.

Imikino ya Olimpike ikinirwa ku rubura izabera muri uyu mugi wa Pyeongchang guhera taliki ya 09 Gashyantare igeze ku ya 25 Gashyantare 2018.
Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu bisaga 90 aho imikino isaga 15 igabanyije mu duce dutandukanye izakinwa.

Perezida wa Koreya y’ Epfo Moon Jae-in na mugenzi wa Koreya ya Ruguru Kim Jon Un

Imikino ya Olympic yatumye Koreya zombi zirengagiza agatotsi kamaze iminsi ikinirwa mu rubura

Remy Dusingizimana