Print

‘2017 ni umwaka ntazibagirwa kuko nibwo napfupfunyutse mu rutoki’ Barafinda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 January 2018 Yasuwe: 1301

Umugabo w’ I Kanombe mu karere ka Kicukiro witwa Barafinda Sekikubo Fred wavuzwe cyane mu mwaka 2017 yatangaje ko 2017 ari umwaka atazibagirwa mu buzima bwe ndetse ko atazibagirwa uruhare itangazamakuru ryagize mu gutangaza amakuru ye.

Mu kwezi kwa Kamena 2017 nibwo uyu mugabo w’ imyaka 48 yatangiye kwamamara bitewe na politiki ivanze no gusetsa.

Kuri uyu wa 3 Mutarama 2018 yatangarije UMURYANGO ati “2017 ni umwaka ntazibagirwa kuko aribwo njyewe, umunyapolitiki w’ amahoro w’ I Kanombe yapfupfunyutse mu rutoki.”

Barafinda yemeza ko muri 2017 yabaye umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda kabone nubwo atabonetse ku rutonde rw’ abakandida batangajwe na Komisiyo y’ Igihugu y’ amatora.

Ati “Mu ba R2UDA nari umukandida wujuje ibisabwa 600/100”

Akomeza agira ati “Ikindi ntazibagirwa muri 2017, ni ibitangazamakuru n’ Umuryango.rw murimo mwarakoze mutangaza neza amakuru uko yagendaga kuri terrain, ibyo byose biri mu gitabo cy’ amateka ku Isi yose”

Uyu mugabo kuri ubu usigaye ari umuhanzi w’ indirimbo zisetsa n’ inzenya yifuriye Abanyarwanda umwaka mushya wa 2018 muri aya magambo. “Abanyarwanda ndabifuriza umwaka mwiza wa 2018 bazawubonemo amahoro, amahoro bayaboneremo amahooro ahoraho, ahagije adakungurirana ba nyirayo

Muri iyi minsi Barafinda wavugaga ko natorwa azashakira abakobwa abagabo ntibazongere kugumirwa ndetse agakuraho umusoro w’ ubutaka n’ uw’ amazu yo kubamo inshuro nyinshi aba ari muri za sitidiyo atunganya ibihangano bye.


Comments

BARAFINDA SEKIKUBO FRED 11 April 2018

BARAFINDA’S SERIOUS MISSION IN GREAT TASKS :

To remove all African colonial borders inside the continent. The created ‘’United States Of Africa II’’ (USA II ).Having Single Continental State, President & I , BARAFINDA SEKIKUBO FRED shall be the First President of this USA II whatsoever ,whereby RWANDA shall become the Capital City of USA II ,Due to 2,000 Good Many Causes. The African shall be living where needs on the Continent. Single ID , Passport to other Continents. Demolishing all National prisons & other safe custody ( safe houses) wherever there on ground or Undergrounds ,in water bodies, in forests & in Desert areas.

Rwanda Means Large Country of Thousand Hills. In Uniting all African states , We shall have Eliminated inside civil wars that do finish up innocent Africans who do not have Heavy Industries manufacturing Guns , Bullets and other injustices moreover are being finished up by these imported killer deadly weapons.” One can ask him/herself imported guns for whom to be killed with them “. We no longer have European Colonialists ,all African continent is Independent. why do we still have wars in our Insiders? I, BARAFINDA SEKIKUBO FRED shall ever be Questioning anybody this query in Africa. This is misuse of collected Taxes & Revenues hence leading to our fellow Africans to the roadmap of ever swimming in constant poverty in heads & pockets.

e, Iam Coming & Going to reset African Society in the New Godly Continental Order which shall lead us to Heaven safe & Soundly due to our Positive Deeds, managing our Needs & wants properly.


10 January 2018

Njye BARAFINDA SEKIKUBO FRED , Mbere nambere mbanje kubasuhuza mwe banyamakuru nabashimira kukazi kanyu kingiramumaro mudahwema kutugezaho mugihugu no kwisi hose. +250783428622