Print

Imibereho y’ umugore wa Perezida wa Koreya ya Ruguru iratangaje: Ajya aburirwa irengero

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 3 January 2018 Yasuwe: 4329

Ri Sol-ju yahoze ari umunyamuziki aza kubivamo ajya kuba umugore wa Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un uzwi cyane mu Isi kubera ko igihugu ayoboye gikora ibitwaro bya kirimbuzi.

Ibintu bike cyane nibyo bizwi kuri Ri Sol-ju, byamenyekanye muri 2012 ko ari we mugore wa Kim Jong un.

Raporo yashyizwe ahagaragara n’ ibiro by’ ubutasi bya Koreya y’ Epfo niyo yagaragaje ko Ri ku myaka 28 afite abana batatu.

Uyu mugore Ri aboneka mu maso ya rubanda gacye cyane iyo Kim Jong un yitabiriye ibirori byo kumurika ibisasu by’ ubumara, ubundi akongera akamara igihe kinini rubanda itamuca iryera. Aba yambaye imyenda icyeye myiza kandi inshuro nyinshi aba ari kumwenyura.

Ri yavukiye mu muryango w’ abanyabwenge. Ise ni porofeseri nyina akaba dogiteri. Nta wuzi ukuntu yaje guhinduka umugore w’ uyu muperezida Leta zunze ubumwe z’ Amerika n’ abandi bafata nk’ umunyagitugu.

Reba amafoto ya Ri Sol-ju mu birori bitandukanye