Print

Senderi wugarijwe n’ubukene yatakambiye ubuyobozi bwa Bralirwa

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 4 January 2018 Yasuwe: 841

Umuririmbyi Nzaramba Eric uzwi cyane nka Senderi International Hit yasabye abo bireba bafatanya n’ubuyobozi bwa Bralirwa kumufasha bagakuraho inzitizi ituma umuhanzi urengeje imyaka 35 atitabira irushanwarya Primus Guma Guma Super Star.

Senderi yabisabye atakamba avuga ko akeneye kongera kwigaragariza abakunze be kandi ko anugarijwe n’inzara.

Biteganyijwe ko muri uyu wa 2018 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riza riba ku nshuro ya 8 rizakomeza.Muri 2016, Senderi yakuwe ku rutonde rw’abahanzi 10 cyo kimwe na Danny Vumbi kubera y’uko barengeje imyaka 35 y’amavuko.

Abakuwemo ntibumvikanye neza n’ubuyobozi butegura iri rushanwa aho bavugaga ko irushanwa rigamije kureba umuhanzi ukunzwe atari umuhanzi ukuze mu Rwanda.

Senderi amaze iminsi myinshi yugarijwe n’ubukene bukabije,imodoka ye yaragonzwe atangira kugendera kuri moto.Yakunze kwandika agaragaza ko kudakora ku mafaranga yo muri Primus Guma Guma Super Star ari bimwe mu byamuteye ubukene.

Kuri ubu rero, Senderi yasabye buri wese bireba kumufasha akongera gusubira mu bahanzi bahatanira iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8 riza muri uyu mwaka rika irushanwa rukumbi ribera mu Rwanda ritanga amafaranga menshi.

Yagize ati “ Bavandimwe Bralirwa, EAP namwe banyamakuru, mwese muri rusange, nimuntabare nzagaragare muri Guma Guma y’uyu mwaka kuko nkumbuye abafana banjye kandi naribokoreye muri 2017, muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka.”

Uyu muhanzi kandi yavuze ko akeneye kwerekana itandukaniro rye n’abandi bahanzi yongera gukomoza ku bukene bukabije afite kuburyo asubiye mu irushanwa yakongera kwigurira agacupa.

Yagize ati “Abanyarwanda bakumbuye kubona itandukaniro ryanjye n’abandi bahanzi mu irushanwa rimwe rukubi rikomeye ribera mu Rwanda! Ndabasabye mwokabaho mwe, inzara imeze nabi hanze aha kandi ntunzwe n’umuziki gusa.”

Uyu muhanzi kandi yifurije abakunzi b’umuziki ‘umwaka mushya wa 2018 ku bakunzi b’umuziki nyarwanda mwese by’umwihariko abafana banjye!!!.’

Ubuyobozi bwa Bralirwa bufatanye na EAP mu gutegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riba buri mwaka,bafatanya n’abanyamakuru ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’umuziki mu gihitamo abahanzi 10 baryitabira.

Iri rushanwa biracyagoye ku menya neza amategeko arigenga,uko iminsi ishira indi agataha bagenda bahindagura amategeko yo kugirango umuhanzi yinjiremo.Ubuyobizi bwumvikana buvuga ko bagamije kunoza imikorere.