Print

Amavubi yatangiye imyiteguro ikarishye yo kwitegura imikino ya CHAN 2018

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2018 Yasuwe: 471

Amavubi yatangiye imyitozo ikomeye ku munsi w’ejo taliki ya 03 Mutarama 2018 mu bukonje bwinshi buvanze n’imvura aho aba basore bitegura kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018.

Iyi kipe iri mu mugi wa Sousse muri Tuniziya yakoreye imyitozo ahitwa El Mouradi Club Kantaoui yakoze imyitozo inshuro 2 ku munsi nyuma yo kugera muri Tunisia ku wa kabiri.

Mu kiganiro umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yagiranye n’urubuga rwa Interineti rwa FERWAFA,yatangaje ko abakinnyi bose bameze neza ndetse bari kwitwara neza kugira ngo bazabashe kwinjira mu mikino ya CHAN bari hejuru.

Yagize ati “Twatangiye imyitozo kuri uyu wa Gatatu.Abakinnyi bose bameze neza,nta mvune dufite.umwuka uri mu mwiherero ni mwiza kandi abakinnyi biteguye guhatana.Dufite icyumweru cyo kwitoza kandi abakinnyi bacu bose bazabona umwanya uhagije wo gukina mu mikino ya gicuti dufite.

Amavubi afite imikino 3 ya gicuti mbere yo kwerekeza muri Maroc aho azabanza gukina na Sudan mu mukino wa gicuti ku wa Gatandatu taliki ya 06 Mutarama 2018 saa 14h00, akurikizeho Namibia ku munsi ukurikiyeho hanyuma asorezekuri Tuniziya taliki ya 10 Mutarama 2018 saa 15h00.

Amavubi azerekeza mu mugi wa Tangier azakiniramo imikino yose yo mu matsinda ya CHAN,taliki ya 11 Mutarama 2018.

Amavubi ari mu itsinda C hamwe na Libya,Guinea Equatoriale na Nigeria ndetse imikino yose yo mu matsinda,bazayikinira kuri stade yitwa Ibn Batouta iherereye mu mugi wa Tangier yakira abantu ibihumbi 45.

Abakinnyi 23 Amavubi azakoresha mu mikino ya CHAN 2018

Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) and Eric Ndayishimiye (Rayon Sports FC).

Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Celestin Ndayishimiye (Police FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), na Niyonzima Ally (AS Kigali).

Abataha izamu: Mubumbyi Bernabe (Bugesera FC), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC) na Nshuti Innocent (APR FC).

Dusingizimana Remy