Print

Wenger yongeye gutunga urutoki imisifurire yo mu Bwongereza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2018 Yasuwe: 221

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger yababajwe n’icyemezo cy’umusifuzi Antony Taylor wasifuye umukino iyi kipe yaraye inganyije na Chelsea ibitego 2-2 aho yababajwe n’icyemezo cy’uyu musifuzi ubwo yatangaga penaliti ku munota wa wa 67.

Ikipe ya Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 63 ku gitego cyatsinzwe na Jack Wilshere nyuma yo guhererekanya neza kw’abakinnyi ba Arsenal bakarinda bagera mu rubuga rw’amahina rwa Chelsea,gusa nyuma y’iminota 4 gusa ikipe ya Chelsea yaje kubona Penaliti nyuma y’ikosa Bellerin yakoreye Hazard umusifuzi akemeza penaliti nyamara benshi barimo na Wenger bavuze ko uyu musore yigushije batigeze bamukoraho.

Mu kiganiro Wenger yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino,yatangaje ko yababajwe n’ibyemezo by’uyu musifuzi ndetse arambiwe amakosa y’abasifuzi bo mu Bwongereza.

Yagize ati “Wari umukino mwiza gusa abakinnyi bacu bahungabanyijwe n’icyemezo kidahwitse cy’umusifuzi.penaliti yaduhungabanyije ndetse twashoboraga gutakaza umukino, gusa kunganya 2-2 n’umusaruro mwiza.

Wenger yongeye kwibasira imisifurire nyuma y’aho ku Cyumweru nabwo yababajwe n’umusifuzi Micheal Dean wahaye penaliti West Bromowich ,bikarangira Arsenal yishyuwe igitego yari yatsinze .

Uyu mutoza umaze igihe muri shampiyona y’Ubwongereza kurusha abandi,ari mu mazi abira kuko na mbere y’uko avuga ku musifuzi nimugoroba,Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza ryari hafi kumufatira ibihano none yongeye gusubira icyaha.

Dusingizimana Remy