Print

Umunyamakuru akomeje kwandikira ubutumwa icyamamare The Rock agisaba gutandukana n’umugore we bakibanira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2018 Yasuwe: 559

Umugore w’imyaka 50 witwa Davina McCall yatangaje ko akomeje kwandikira ubutumwa kuri Twitter icyamamare mu gukina amafilime Dwayne Johnson uzwi nka The Rock kugira ngo amutandukanye n’umugore we aze bibanire.

Dwayne Johnson uzwi nka The Rock
Uyu mugore wahoze akora ikiganiro cyerekeranye n’amarushanwa ya Big Brother,yatangarije ikinyamakuru The Sun ko amaze umwaka urenga yandikira igihangange mu gukina Filimi The Rock kugira ngo abashe kumwigarurira babe bashyingiranwa nubwo uyu we afite umukobwa bakundana wenda kumubyarira umwana.

Uyu Davina yavuze ko akunda The Rock kubera ukuntu afite ibigango ndetse n’ubuhanga afite mu gukina amafilimi ndetse yifuza ko yareka umukunzi we akaza bakibanira.

Davina McCall
Yagize ati”Ndabizi ko Dwayne Johnson akunda gukora cyane ndetse aritanga kurusha ibikenewe,ndashaka guhura nawe.Nkunda kumwoherereza ubutumwa kuri Twitter kandi nizeye ko nzahura nawe.Ni umusore mwiza kandi nzakomeza kumwandikira kugeza duhuye.

Uyu mugore aheruka gutandukana n’umugabo we bari bamaranye imyaka 17 ndetse bfitanye abana 3,none arifuza gushakana na The Rock kandi afite umukunzi witwa Lauren Hashian usanzwe yandika indirimbo ndetse biteguye kwibaruka.

The Rock n’umukunzi we

The Rock w’imyaka 45, azwi cyane mu mafilimi atandukanye nka Hercules,The Rundown,Fast &Furious n’ayandi,ndetse akina imikino njyarugamba (Wrestling)aho yegukanye imidali myinshi itandukanye.