Print

Amaze amezi 5 asinziriye muri CHUK kubera ikinya yatewe abyara cyanze kumuvamo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 January 2018 Yasuwe: 734

Umubyeyi witwa Mukansanga Théodette w’imyaka 39 wo mu Murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ntarongera gukanguka nyuma yo guterwa ikinya abyara none cyanze kumuvamo.

Uyu mubyeyi urwaje n’umugabo we, yagize ikibazo ubwo yari agiye kubyara ku nshuro ya gatandatu mu bitaro bya Kibagabaga, maze biba ngombwa ko aterwa ikinya cyanze kumuvamo none amaze amezi atanu arwariye mu bitaro bya CHUK.
Mu kiganiro Habyarimana Juvénal, umugabo w’uyu mugore yagiranye n’igihe dukesha iyi nkuru,yavuze ko ababajwe n’ibyabaye ndetse ababajwe n’akaga umugore we yahuye nako.

Yagize ati "Ndi hano mu bitaro bya CHUK kubera ikibazo umugore wanjye yagiriye mu bitaro bya Kibagabaga ubwo yabyaraga mu kwezi kwa munani.Nababajwe cyane n’uko abaganga bo ku bitaro bya Kibagabaga batigeze bamenyesha ko umugore wanjye bagiye kumubaga nta n’ubwo bigeze bansobanurira ikibazo yagize, byose nabibwiwe n’abaganga ba CHUK, nibo bampaye amakuru ko umugore wanjye azasinzira igihe kitazwi."

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga, Dr. Mutaganzwa Avite, yabwiye iki kinyamakuru ko ari impanuka yabaye kuri uwo mubyeyi ,nta burangare ibitaro bya Kibagabaga bwabigizemo.

Yagize ati "Ntabwo wavuga ko ari ibintu byatewe n’uburangare cyangwa ubuswabiriya bibazo bishobora kubaho ariko nanone ntibikunze kubaho kuko mu myaka irenga 16 maze ndi umuganga ni ubwa mbere nabona ikibazo nka kiriya. Ni impanuka ishingiye ku mwuga umuntu akora ariko nta burangare burimo."

Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK Dr Hategekimana Théobald yatangaje ko igihe ikinya kizavira muri uyu mubyeyi kitazwi ariko ibitaro bizakomeza kumwitaho.

Kugeza ubu,umwana uyu mugore yabyaye ameze neza kuko yahawe amata,gusa ikibazo umugabo w’uyu mugore afite n’abandi bana be 5 badafite ubitaho kubera ko bombi bamaze igihe mu bitaro.

Habyarimana umugabo w’uyu mugore umaze amezi 5 asinziriye mu bitaro aratabaza kuko yavuze ko nta bushobozi bwo kwita ku mugore we kubera ibyo amutangaho buri munsi.