Print

Mohamed Salah niwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2018 Yasuwe: 143

Umunya Misiri Mohamed Salah ukinira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza,niwe watowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika aho yahigitse umunya Senegal Sadio Mane ndetse n’umunya Gabon Pierre Emerick Aubameyang.


Salah w’imyaka 25 yatowe ku majwi 625 mu matora yakozwe n’abatoza b’amakipe y’ibihugu n’abakapiteni ndetse n’itsinda ry’abanyamakuru n’abasifuzi aho yakurikiwe na Sadio Mane wagize amajwi 507 mu gihe Pierre Emerick Aubameyang yabaye uwa 3 n’amajwi 311.

Bimwe mu byo uyu musore yagezeho mu mwaka ushize wa 2017,ni ugufasha ikipe y’igihugu cya Misiri kongera kwitabira imikino y’igikombe cy’isi nyuma y’imyaka 28 yari imaze itacyitabira.

Salah amaze gutsindira Liverpool ibitego 23 kuva yagera muri Liverpool avuye muri AS Roma mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Salah yishimiye iki gikombe yatwaye ndetse avuga ko agiye gukomeza gukora cyane kugira ngo afashe ikipe ya Misiri na Liverpool.

Yagize ati “Izi n’inzozi zibaye impamo kuri njye.2017 yabaye umwaka w’igitangaza ku ikipe y’igihugu n’amakipe nakiniye.kwerekeza mu gikombe cy’isi no kwitwara neza mu ikipe ya Roma na Liverpool n’ibihe bitazibagirana kuri njye.

Salah yiyongereye ku bindi bihangange byegukanye iki gihembo birimo Didier Drogba, George Weah, Roger Milla,Samuel Eto’o na Yaya Toure.

Hector Cooper utoza ikipe y’igihugu ya Misiri niwe wabaye umutoza w’umwaka mu gihe ikipe nziza yabaye Wydad Cassablanca yo muri Maroc.

Salah ni nawe uheruka gutwara igikombe cy’umukinnyi witwaye neza muri Afurika gitangwa na BBC