Print

Amafoto ya Neymar n’umukunzi we bari gusomana yaciye ibintu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2018 Yasuwe: 748

Neymar ukinira ikipe ya PSG yagaragaye ari gusomana n’umukunzi we Bruna Marquezine ku mucanga wo muri Brazil ndetse amafoto yabo bombi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga zo hirya no hino ku isi.

Neymar Jr na Bruna Marquezine bari bamaze iminsi badacana uwaka,ariko ibi biruhuko by’iminsi mikuru bisize aba bombi bari mu munyenga w’urukundo aho bagaragaye basomana ku mucanga wo muri Brazil igihugu bombi bavukamo.

Uyu musore uhembwa ibihumbi 600 by’amapawundi ku Cyumweru, aherutse guca agahigo ko kuba umukinnyi uhenze mu mateka y’isi,ubwo yagurwaga akayabo ka miliyoni 222 z’amayero ava muri FC Barcelona yerekeza mu ikipe ya PSG.

Ubwo aba bari mu munyenga w’urukundo baje guhura n’umunyezamu wa PSG Kevin Trapp nawe wari wasohokanye n’umukunzi we witwa Izabel Goulart .