Print

Rwemarika yasubije abibaza niba azongera kwiyamamaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2018 Yasuwe: 787

Rwemarika Felicite uherutse kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ariko ntabashe gutsinda amatora bitewe na bamwe mu bagombaga gutora batumye amajwi yabo aba imfabusa,yatangaje ko atarafata icyemezo ku byerekeranye no kuzongera kwiyamamaza mu matora ataha, aho akiri kwiga neza kuri aya matora aheruka.

Rwemarika wasigaye ari umukandida rukumbi muri aya matora ya FERWAFA yabaye taliki ya 30 Ukuboza 2017,aherutse gutangariza Radio Rwanda ko atarafata umwanzuro niba azongera kwiyamamaza kuko acyiga neza ku mpamvu yatumye atabasha kubona amajwi 27 yasabwaga kugira ngo abashe kwegukana iyi ntebe ya FERWAFA.

Yagize ati “kugeza ubu ntabwo nabaha igisubizo kuko sindabitekerezaho.Ndacyatekereza ku matora ashize,ndacyareba uko bizagenda nyuma y’aho gusa ntabwo ndafata umwanzuro niba nziyamamaza cyangwa ntaziyamamaza.Ndacyareba aho byapfiriye kugira ngo nanirwe gutsinda amatora.”

Nyuma yo gutsindwa kwa Rwemarika mu matora ya FERWAFA aheruka,akanama gashinzwe amatora kemeje ko FERWAFA ikomeza kuyoborwa na Nzamwita Vincent De Gaulle na komite ye mu gihe cy’amezi 3, aho azagira uruhare mu gutegura amatora akurikira.

Rwemarika yanenze bikomeye abari bahagarariye amatora banze gutora ahubwo bagatuma amajwi yabo aba imfabusa aho yavuze ko ntaho umupira w’amaguru mu Rwanda uzagera mu gihe abawuyoboye bataramenya gufata ibyemezo bikwiriye.


Comments

Football 5 January 2018

Oya rwose abanze uyu mugore barakoze, ntabushobozi afite, turifuza ko Nzamwita Degaule yasubizamo kandidatire ye ubutaha bakamuhundagazaho amajwi umusaruro yarawugaragaje uretse abo tubona biha kumuharabika., ariko indi myaka ine arayikwiye ahubwo bazayongere nibura ibe imyaka itanu.