Print

Witakenge yagizwe umutoza wungirije muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 January 2018 Yasuwe: 1287

Umutoza Jeannot Witakenge niwe wahawe akazi ko kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports asimbuye Ndikumana Hamad witabye Imana ku I taliki ya 15 Ugushyingo 2017.

Nubwo byari bimaze igihe bivugwa ko uyu mugabo ari mu biganiro na Rayon Sports, amakuru agera ku Umuryango ni uko uyu mukongomani yamaze guhabwa akazi ko kuba umutoza wungirije Karekezi Olivier muri Rayon Sports.

Witakenge Jeannot aherutse kwirukanwa muri Nzeri mu ikipe ya O.C Muungano FC yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo,yamaze guhabwa akazi ko gusimbura Katauti aho agiye gufatanya na Karekezi mu mikino ya Shampiyona ndetse na CAF Champions League.

Witakenge yakiniye Rayon sports imyaka itatu kuva 1996-99 aho yagize n’amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi. Muri 1999 yajyanye n’Amavubi mu Bubiligi aratoroka asa n’uretse umupira kugera 2001 ubwo yagarukaga muri Rayon sports yakiniye umwaka umwe akerekeza muri Lupopo yo muri RDC.

Witakenge yahagaritse gukina umupira mu mwaka wa 2009 ahita yerekeza mu kazi k’ubutoza none abonye akazi mu ikipe ya Rayon Sports.

Tariki 18 Ukuboza 2018 nibwo umutoza mukuru wa Rayon sports Olivier Karekezi yandikiye ubuyobozi bw’ikipe asaba ko yahabwa umutoza wungirije wamufasha mu mikino ya shampiyona isigaye na Champions League bazitabira muri Gashyantare.


Comments

Tigre 5 January 2018

Mujye kuvuga ibyo muzi! Ko mutavuze ko yakiniye Rwanda A muri Cecafa 99 bamubatije Uwimana? Ko utavuze ko yakiniye APR FC? Ibyo gutoroka ubikora hehe?