Print

Abiga muri Kaminuza y’ u Rwanda bagiye kujya biga ibihembwe bitatu

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 January 2018 Yasuwe: 4369

Mu gihe ubusanzwe abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda bigaga ibihembwe bibiri bizwi nka Semesters kuri ubu amakuru yizewe aturuka muri Kaminuza y’ u Rwanda aravuga ko guhera muri uyu mwaka 2018 abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda bazajya biga ibihembwe bitatu.

Ibi abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Gikondo babitangarijwe n’ ubuyobozi bwa Kaminuza y’ u Rwanda mu nama bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018.

Igihembwe cya mbere kizajya gitangira mu Ukwakira kugera muri Mutarama, icyabiri gitangire muri Gashyantare kirangire muri Gicurasi, igihembwe cya 3 gihere mu kwa Kamena gikeze muri Kanama.

Ikiruhuko kinini kizwi ku izina rya Grande Vacance kizajya kimara ukwezi kumwe kwa Nzeli.

Mu bisanzwe abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye nibo bigaga ibihembwe bitatu naho abiga muri Kaminuza bakiga ibihembwe bibiri.

Abanyeshuri biga muri Kaminuza basozaga amasomo yabo mu kwezi kwa Kamena bakazatangira muri Nzeli.

Umuyobozi wa Kaminuza y’ u Rwanda wungirije ushinzwe iterambere rya Kaminuza Dr Charles Muligande yemereye UMURYANGO ko aya makuru ari impamo yongeraho ko abiga mu ishami ry’ amategeko kwiga ibihembwe bitatu babitangiye umwaka ushize wa 2017, gusa ngo mu yandi mashami yose bizatangira muri uyu mwaka wa 2018.

Yagize ati "Iyo nkuru niyo. Abiga muri Law iyo system yatangiye umwaka ushize muri Law n’ uyu mwaka mu yandi mashami"

Kugeza ubu abanyeshuri biga muri Kaminuza bahabwa inguzanyo ya buruse nayo ubwayo bakunze kumvikana bavuga ko idahagije ntibaramenya niba ayo mezi yiyongereho nayo bazajya bayahererwa buruse.


Comments

Theo 9 May 2018

ARIKO MANA WATABAYE UBUREZI BWACU KOKO TUZAJYA DUHORA MU MPINDUKA ZIDAFITE IMPAMVU IGARAGARA KOKO? NKUBU NTA KIGARAGARA UYU MUNTU YAVUZE GITERA IYI MPINDUKA AHUBWO IGIYE GUTEZA IBIBAZO ....BOURSE ABANA BBBIRIRWAGA BARI