Print

Umuriro wibasiye inzu y’ umugore ushinja ushaka kuba senateri ko yamufashe ku mabuno

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 January 2018 Yasuwe: 662

Ubuyobozi bwa Alabama burimo gukora iperereza ku cyatwitse inzu ya Tina Johnson washinje Roy Moore umukandida ku mwanya w’ umusenateri ko mu 1991 yamufashe ku mabuno.

Nta muntu wigeze atabwa muri yombi ndetse polisi yasohoye itangazo rivuga ko ishya ry’ iyo nzu ntaho rihuriye no kuba uwo mugore ashinja kandida senateri Moore.

Yagize iti “Iperereza rirakomeje ariko ntakigaragaza ko iyi nkongi ifitanye isano na Roy Moore kubera ibirego ashinjwa.”

Uyu mugore Johnson yabwiye CNN ko ibintu byose byari mu nzu yari amazemo imyaka 10 byahindutse umuyonga.

Johnson avuga ko uyu mugabo Moore yamukoze ku mabuno ubwo we na nyina bari bamusanze mu biro ngo baganire ku kibazo cy’ umuhungu we wari muri kasho. Icyo gihe mu 1991 Johnson yari afite imyaka 28.

Ati “Mama amaze gusohoka Moore yahise acakira amabuno yanjye…ntabwo yayakanze”

Johnson ni umwe mu bagore umunani baherutse kuzamura ijwi bavuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bagiye bakorerwa bakiri abangavu.

Moore ahakana ibyo ashinjwa na Johnson. Mu kwezi gushize umucamaza mukuru Roy Moore yashaka kujya mu basenateri ba Leta zunze ubumwe z’ Amerika atsindwa n’ umudemukarate Doug Jones. Roy Moore akomoka mu ishyaka ry’ Abarepubulikani ari naryo Perezida Donald Trump aturukamo.




Tina Johnson avuga ko ibi byose byari mu nzu ye byahindutse umuyonga