Print

Uwavuzwe mu rukundo na Kitoko yahishuye ko adashamajwe n’ubukwe

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 6 January 2018 Yasuwe: 1241

Umunyarwandakazi Kizima Ngabonziza Joella wavuzwe mu rukundo n’umuririmbyi Kitoko Bibirwa,yavuze ko nta gahunda yo gukora ubukwe afite bisa n’ibihishura ko baba baratandukanye.

Muri Gashyantare 2017, UMURYANGO watangaje inkuru yavugaga ku rukundo rwa Kitoko n’uyu mukobwa wabayeho umunyamakuru wa Royal Tv yaje gufunga imiryango. Icyo gihe ibyabo byashyizweho akadomo tariki 11 Gashyantare 2017, ubwo Kitoko yashyiraga ifoto y’uyu mukobwa ku rukuta rwe rwa Instagram, agashyiraho akamenyetso ku mutima.

Kuri St Valentin, uyu mukobwa nawe yashyize ifoto ya Kitoko ku rukuta rwa instagram, maze nawe ashyiraho akamenyetso ku mutima. Ibi ninabyo byakomeje kuzamura umubane w’abavugaga ubushuti budasanzwe hagati y’aba bombi.

Bibarwa Patrick yageze mu Rwanda tariki ya 12 Nyakanga 2017 avuye mu Bwongereza aho yari yaje mu bikorwa byo kamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi wanatsinze amatora, yagaramye ubukwe bwavugwaga hagati ye na Kizima.

Mu kiganiro KT Idols, Kitoko yabajijwe inkuru y’ubukwe bwe yavuzwe akiri mu Bwongereza, anabazwa igihe adateganya kurushinga.Uyu muririmbyi wakunzwe cyane mu ndirimbo nka Ikiragi, Bikiramariya, I love you, n’izindi ni umuhanzi washinze imizi mu njyana ya Afrobeat yavuze ko ‘bitarenze imyaka ibiri azaba yaramaze kurushinga’.

Yungamo ati “Byanze bikunze, buri wese yifuza kugira iherezo ryiza nk’uko nanjye bindi mu mutwe. Nari ndi mu ishuri, ntabwo nari kuzana umugore ngo ajye amfasha gusoma ibitabo, ndakeka bitarenze umwaka umwe, ibiri ndaba ndi umugabo wubatse. Ibiri ntabwo nayirenza, naba nshaje.”

Yanahishuye ko afite abakobwa benshi afata nk’ishuti ariko nta n’umwe muri bo arabwira ijambo ‘Ndagukunda’. Ngo we abishyira mu rwego rw’igeregezwa.
Yagize ati “Ndacyari mu mwaka w’igerageza cyangwa nabo baracyangerageza, ntabwo ndafata icyemezo ngo ngire umuntu mbwira aya magambo ijana ku rindi, ariko mfite abakobwa mvuga nti nshatse umugeni nakura muri aba […] Baba bahari ariko ntawe ndabwira aya magambo ngo mfate icyemezo.”

Kuri ubu, Kizima wavugwaga mu rukundo na Kitoko yongeye kugira icyo atangaza nyuma y’umwaka urenga yacecetse.Abinyujije kuri instagram yashyizeho amagambo yateye benshi urujijo avuga ko nta huti huti mu gushing urugo.Ati ”Ntuzigere ushinga urugo mu gihe wumva utarambiwe ubusiribateri.”

Umuririmbyi Kitoko afite umwana w’umukobwa witwa Bibarwa Shilloh bivugwa ko yabyaye ku mukobwa yakoranye nawe mu mashusho y’indirimbo ‘Ikiragi’ubwo yatangiraga muzika.

Uyu mukobwa yahishuye ko nta mushinga w’ubukwe afite mu minsi ya vuba

Kuri ubu uyu muhanzi ari mu Rwanda aho bivugwa ko yaje mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2017 atangira undi mwaka wa 2018 ari kumwe n’umuryango we.