Print

Rusizi: Ntiharamenyakana icyihishe inyuma yo kuba umuturage yarasanze imisaraba ihambiranyije n’ amagufwa ku gipangu cye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 January 2018 Yasuwe: 1659

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko hataramenyekana umuntu wahambiranyije imisaraba itatu n’ amagufwa abiri akabishyira ku gipangu cy’ uwitwa Valens Kubwimana yongeraho ko ikomeje iperereza.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 4 Mutarama 2018 nibwo aya magufwa n’ iyi misaraba byabonetse. Umugore wa Valens yari akinguye agiye mu kazi abisanga inyuma y’ urugi.

Byabereye mu mudugudu wa Bushaririza, Akagari ka Burunga umurenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi.

Umuvugizi wa polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburengerazuba IP Eulade Gakwaya yatangarije UMURYANGO ko nta makuru arambuye polisi iramenya, yongeraho ko polisi irimo gukora iperereza.

Yagize ati “Iyo misaraba yabonetse ku rugo rw’ umuturage. Baragiye bayirambikaho barigendera ubu turacyakurikirango ngo tumenye ngo ninde wayiharambitse. Ntabwo dufite amakuru arambuye turacyakora iperereza…kugeza ubu nta muntu Kubwimana akeka baba bafitanye ikibazo.”

IP Eulade Gakwaya yatangarije UMURYANGO ko Kubwimana Valens atari uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi.

Kubwimana Valens ahora arwaragurika akaba akeka ko ari abantu batazwi bamuroga.


Comments

rda 7 January 2018

Kongeraho kwatarikotse mwashakaga kuvugiki, birongeriki kunkuru???????