Print

Imvururu zitumye umukino wa gicuti wahuzaga Amavubi na Sudan uhagarikwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 January 2018 Yasuwe: 225

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 06 Mutarama 2018 nibwo hari hateganyijwe umukino wa gicuti wagombaga guhuza Amavubi na Sudan kuri stade ya Stade Mongi Ben Brahim mu mugi wa Sousse muri Tuniziya, utarangiye kuko imvururu zatewe n’abakinnyi ba Sudan zitumye uyu mukino uhagarikwa utarangiye.

Nubwo aya makipe yombi ari kwitegura imikino ya CHAN ibura iminsi mike ngo itangire,ntabwo umukino wa gicuti barimo gukina wabashije kurangira kuko wahagaritswe ku munota wa 40 kubera imvururu zatangijwe n’abakinnyi ba Sudan batishimiye icyemezo cy’umusifuzi. .

Nkuko amakuru dukesha Twitter ya FERWAFA abitangaza,umukinnyi Nasser Omar wa Sudani yakoreye ikosa Djihad Bizimana, arahindukira aragenda akubita umutwe Yannick Mukunzi, nibwo umusifuzi yaje guhita atanga Coup-Franc, itishimiwe n’ abakinnyi ba Sudan bahise bateza intambara barangajwe imbere n’umunyezamu wabo Akram El Madi.

Nyuma y’izi mvururu umusifuzi yahisemo guhagarika uyu mukino nubwo nta kipe yari yafunguye amazamu cyane ko byari bikiri 0-0.

Amavubi afite undi mukino wa gicuti ku munsi w’ejo azahura na Namibia mu rwego rwo gukomeza gukaza imyiteguro y’imikino ya CHAN izatangira taliki ya 12 Mutarama isozwe taliki ya 04 Gashyantare 2018.


Comments

Ndugu 7 January 2018

Reka da.ibyo se biracyabaho muri 2018.Yebaba weeeeeee.mbega amabara