Print

Siporo rusange ngarukakwezi yongerewe amasaha, P. Kagame yarabisabye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 January 2018 Yasuwe: 1475

Ubuyobozi bw’ Umugi wa Kigali bwatangaje ko Siporo rusange mu mihanda itarangwamo ibinyabiziga bya moteri ‘Car free day’ igiye kujya iba kabiri mu kwezi. Perezida Kagame mu kwezi gushize yasabye ko iyi siporo yongererwa amasaha.

Muri Car free Day yo kuri iki Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018, Umuyobozi w’ umugi wa Kigali Pascal Nyamulinda yamenyesheje abitabira siporo rusange mu mihanda itarangwamo ibinyabiziga, n’ abatuye umugi wa Kigali ko iyi siporo izajya iba ku cyumweru cya mbere cy’ ukwezi ikongera ku cyumweru cya gatatu cy’ ukwezi. Ibi Nyamulinda yabivuze nyuma yo kwifuriza Abanyakigali umwaka mushya muhire.

Yagize ati “Nagira ngo ntangire mbifuriza umwaka mwiza wuzuyemo ibyo mushaka byose…Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ubwo aheruka kuza muri iyi siporo yatwemereye ko yajya iba Kabiri mu kwezi. Izajya iba ku Cyumweru cya mbere cy’ ukwezi no ku Cyumweru cya Gatatu cy’ ukwezi.”

Mu kwezi gushize k’ Ukuboza 2017, tariki 3 nibwo ku nshuro ya mbere Perezida Kagame n’ umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye iyi siporo imaze kumenyerwa mu mugi wa Kigali n’ ahandi hatandukanye asaba ko yongererwa amasaha.

Muri iyi siporo haba hari ibyangombwa by’ ibanze uwayitabiriye yakenera birimo amazi meza yo kunywa y’ ubuntu n’ imbangukiragutabara zirimo abaganga baba biteguye gufasha uwagira ikibazo icyo ari cyose.

Iyi siporo yashyizwe n’ ubuyobozi bw’ umugi wa Kigali na Minisiteri y’ ubuzima mu rwego rwo gufasha abaturarwanda kwirinda indwara zitandura zirimo kanseri, umuvuduko w’ amaraso, diyabete, umutima n’ izindi.


Perezida Kagame n’ umufasha we bitabiriye car free day yo ku wa 3 Ukuboza 2017

Abitabiriye iyi siporo ibera mu mbuga y’ ibiro bikuru bw’ Ikigo cy’ igihugu cy’ imisoro n’ amahoro na Komisiyo y’ igihugu y’ amatora basuzumwa indwara zitandura ku buntu. Rimwe na rimwe mu ndirimbo zirimbwa n’ abari kuri mucaka humvikanamo ubutumwa buvuga neza ubuyobozi bukuru bw’ u Rwanda n’ ubutumwa bwo gukunda igihugu.