Print

Umukinnyi O’Hara yashwanye na Boss we bapfa umugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 January 2018 Yasuwe: 199

Umukinnyi witwa Jamie O’Hara uzwi mu makipe atandukanye nka Tottenham Hotspurs,Portsmouthn’izindi, yashwanye na boss w’ikipe ya Billericay Town Glenn Tamplin itagira icyiciro asigaye abarizwamo bapfa umugore witwa Elizabeth-Jayne Tierney, usanzwe ari umukunzi we.

O’Hara ari kumwe na Elisabeth watumye ashwana na Boss we

Uyu mukinnyi uheruka gutandukana n’umugore we,yari amaze iminsi ari mu rukundo n’uyu mukobwa gusa aza guhura na boss we nawe bagacishaho ibintu byababaje uyu O’Hara kugeza ubwo yarwanaga n’uyu Glenn Tamplin usanzwe ari nyiri iyi kipe itagira icyiciro.

Tamplin washanye n’umukinnyi we O’Hara

Uyu muherwe yacunze uyu mukinnyi yaragiye mu biruhuko ahitwa Ibiza niko kujya guca inyuma umukinnyi we ndetse amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun ni uko yahaye uyu mukobwa ibihumbi 2 by’amapawundi kugira ngo baryamane.

Elizabeth-Jayne Tierney wateranyije umukinnyi na boss
Uyu musore w’imyaka 31,yari umwe mu bakinnyi iyi kipe yagenderagaho ariko benshi baribaza niba arakomeza kuyikinira nyuma yo gushwana na nyirayo.


Comments

theo 7 January 2018

Uyumukobwa ntawutamurwanira nimwiza