Print

Nyina wa Diamond yaba atwite-AMAFOTO

Yanditwe na: Iyamuremye Janvier 7 January 2018 Yasuwe: 1266

Umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnmuz ariwe Sanura biravugwa y’uko yaba atwite nyuma y’igihe ashyingiranwe n’umusore,Rally Jones bivugwa ko arusha imyaka 18 y’amavuko.

Amafoto ya nyina wa Diamond yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko yaba atwite. Ibi byakwirakwiye nyuma y’uko ifoto y’uyu mugore igaragaye asa n’utwite.

Ikinyamakuru Ghafla cyanditse ko hashingiwe ku myaka uyu mubyeyi afite adashobora kubyara baratebya bavuga ko yaba yariye agahaga.

Imwe mu mafoto yafatiwe kwa muganga

Ngo ayo mafoto ashobora kuba yarafashwe mama wa Diamond amaze gufata ifunguro rya mugitondo.

Mu minsi ishize byavuzwe ko uyu mubyeyi w’imyaka 50 y’amavuko yigeze kujyanwa kwa muganga inda yari atwite y’umuhanzi Ommy Dimpoz yavuyemo akaba ari nayo sooko y’imwe mu mafoto yafatiwe mu bitaro.

Biravugwa ko yaba atwite
Ababyeyi ba Diamond, Abdul Juma na Sanura Kasim, batandukanye Diamond afite imyaka itandatu y’amavuko.